skol
fortebet

Uko Miss Mutesi Jolly yijejwe ibitangaza n’abatekamutwe by’umushahara wa miliyoni 3

Yanditswe: Monday 17, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda 2016 ,yatanze ubuhamya by’ukuntu yatekewe umutwe n’abambuzi bo mui muri Afurika y’epfo bamwizeza ibitangaza mpimbano.
Ku wa 17 Ukuboza 2022 nibwo Miss Mutesi Jolly yabonye ubutumwa bwa Email bumutumira kujya muri Afurika y’Epfo kuyobora ikiganiro cya Netflix yari kwakiriramo umunyamideli Kylie Jenner n’umuraperi Drake cyagombaga kuba ku wa 21 Gashyantare 2023.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Nyampinga Jolly yavuze ko umwaka ushize wa 2022 hari (...)

Sponsored Ad

Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda 2016 ,yatanze ubuhamya by’ukuntu yatekewe umutwe n’abambuzi bo mui muri Afurika y’epfo bamwizeza ibitangaza mpimbano.

Ku wa 17 Ukuboza 2022 nibwo Miss Mutesi Jolly yabonye ubutumwa bwa Email bumutumira kujya muri Afurika y’Epfo kuyobora ikiganiro cya Netflix yari kwakiriramo umunyamideli Kylie Jenner n’umuraperi Drake cyagombaga kuba ku wa 21 Gashyantare 2023.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Nyampinga Jolly yavuze ko umwaka ushize wa 2022 hari abatekamutwe bo muri Afurika y’epfo bamubeshye ko bamufitiye akazi kazajya kamuhemba arenga miliyari 3 ku mwaka mu gihe cy’imyaka itatu ishobora kongerwa.

Aba bagabo ngo bamubwiraga ko bakeneye umukobwa wo muri Afurika y’Iburasirazuba ufite igihagararo n’isura yatuma bimworohera gukorana n’abanyamerika bagombaga gufatanya aka kazi.

Jolly usanzwe ari umushabitsi yavuze ko mbere yabanje gushiduka yumva afite amashyushyu ariko umutima uramwangira atangira kubaza inzego zibishinzwe.

Mu kubaza inzego Mutesi yasanze aba bagabo baganiraga nawe ari abatekamutwe ndetse ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’epfo aza kumenya ko bari ku rutonde rw’abashakishwa n’inzego z’umutekano kurusha abandi.

Nyuma y’ubu buhamya Miss Mutesi yasoje agira inama abantu kuba mejye by’umwihariko urubyiruko rwo muri iyi minsi rushaka gutera imbere byihuse kugisha inama muri byose .

Ibitekerezo

  • inama twayumvise , ariko ntitwibagiweko twamumenye ari mpemuke ndamuke., azasabe imbabazi tumugarurire icyizere numuhanga.

    Nagende ubwo arashaka kongera kuvugwa Kandi twaramukuyeho ikizere. Umugambanyi gusa. Uragapuuuuuu!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa