skol
fortebet

Uko Papa Francis yabaye umukinnyi w’imena wa filime

Yanditswe: Thursday 09, Aug 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ibikorwa byo gutunganya filime wo mu Budage, yabwiye BBC impamvu amahirwe yagize yo gukora filime mbarankuru ku muyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi yabaye nka manu iturutse mu ijuru.

Sponsored Ad

Mu myaka 50 Wim Wenders amaze akora ibikorwa byo kuyobora filime, yakoranye n’abantu bakomeye nka Mel Gibson, Alicia Vikander n’itsinda ry’umuziki wa roke rya U2.

Ariko uyu Mudage Wenders yongeye kumenyekana biruseho ku rwego rw’isi ubwo yemeraga ubutumire buturutse i Vaticani mu biro bya Papa Francis ngo akore filime kuri Papa.

Iyi filime yitwa Papa Francis: Umugabo udatezuka ku ijambo rye, cyangwa se mu Cyongereza Pope Francis: A Man of His Word, ikubiyemo amashusho na videwo Bwana Wenders yafashe mu biganiro yagiranye na Papa Francis ndetse n’amashusho na videwo yifashishije abikuye mu ngendo zitandukanye za Papa.
Igaragaza Papa Francis avuga ashimitse yigaruriye imbaga y’abamukurikiye mu buryo undi mukinnyi wa filime adashobora kwigerezaho.

Nonese mu bicamunsi bine yamaze aganira na Papa Francis, hari ibyo Bwana Wenders yaba yarasanze ahuriyeho n’abandi bantu bakomeye yigeze kuganira nabo?
Bwana Wenders - wanayoboye filime nka Paris, Texas, Wings of Desire na Buena Vista Social Club - yagize ati: "Papa agaragara cyo kimwe n’abandi bakinnyi ba filime bakomeye nakoranye nabo."

"Ariko we biva imbere ku mutima we, ku myemerere ye n’ukwemera kwe, ndetse n’ugushaka kwe ko kutuganiriza twebwe twese."

Bwana Wenders w’imyaka 72 y’amavuko, yongeyeho ati:
"Ntabwo [Papa] ameze gutya kubera ko yiyemera. Ni umuntu wicisha bugufi mu buryo butangaje - umugabo ucisha bugufi by’ukuri."
"Si ibyo aba yigirisha. Aba ashaka kuganira na buri wese ahuye na we, kandi bakaganira by’ukuri."
Bwana Wenders avuga ko ubushake bwa Papa Francis w’imyaka 81 y’amavuko bwuko ubutumwa bwe bugera ku bantu benshi bashoboka, ari bwo bwatumye agaragara muri filime bwa mbere.
Yavuze ko mu by’ukuri atari uko Papa yari asanzwe areba filime yayoboye.
Bwana Wenders yagize ati:
"Mfite gihamya ko Papa ibya filime atabizi."
"Ikintu cya mbere yambwiye cyari, ’Numvise bakuvugaho ibintu byiza, ariko reka nkwisegureho rwose kuko nta filime n’imwe yawe ndareba.’’’
Intambwe ya mbere rero yo gukora iyi filime yatewe na Musenyeri Dario Vigano, ushinzwe itumanaho i Vaticani akaba n’umuntu ukunda kureba filime cyane.
Musenyeri Vigano ubu yamaze kwegura ku mirimo ye nyuma yo kunengwa kubera guhindura by’uburiganya ibaruwa yanditswe n’uwo Papa Francis yasimbuye, Benedicto wa XVI.

"Twumvise uburakari muri we"
Bwana Wenders yavuze ko ubwo Papa yavugaga ku ngingo y’abapadiri bakorera abana b’abahungu ihohotera rishingiye ku gitsina, atigeze arya amagambo.
"Yavuze ku ihohoterwa rikorerwa abana b’abahungu adaca ku ruhande, ndetse icyo gihe ni bwo yari arakaye cyane."

"Twumvise uburakari muri we - avuga ko yakwishimira kugira icyo akora kirushijeho kuri iyi ngingo ariko ko ari akazi akora we wenyine gusa."
Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka nibwo filime Pope Francis: A Man of His Word yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco ry’i Cannes mu Bufaransa.
Muri iyi filime, Papa Francis anavuga ku bindi bintu bitatu by’ingenzi kuri we: ubutaka, umurimo n’umugabane w’isi dutuye.
Avuga ko abatuye isi nibatabungabunga ibidukikije, iyi si afata nk’inzu izakomeza kwangirika.

Kiliziya Gatolika ifite abayoboke bagera kuri miliyari 1 na miliyoni 200 ku isi. Bivuze ko iyi filime yayobowe na Bwana Wenders abantu benshi bazayireba.
Bwana Wenders yizeye ko n’abatari abakirisitu nabo bazagira icyo bayigiramo.
Yagize ati: "Iyi ni filime yerekeye ku mugabo ushaka ko kiliziya iganiriza buri wese, atari gusa abanyagatolika n’abakirisitu."
"Ntabwo ari ubutumwa bugenewe abakirisitu gusa. Ni ubutumwa bugenewe abantu bose bagambiriye icyiza - ngabo abantu ashaka kuganiriza."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa