Umu Slay Queen uzwi cyane mu Burusiya yasanzwe mu gikapu yapfuye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 July 2019 Yasuwe: 4579

Umukobwa witwa Ekaterina Karaglanova w’imyaka 24 wigaruriye benshi kuri Instagram,yasanzwe yishwe n’abagizi ba nabi bakoresheje icyuma barangije bamushyira mu gikapu kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.



Uyu mukobwa wari ukunzwe cyane kuri Instagram aho abantu barenga ibihumbi 85 bamukurikiranaga, yasanzwe yapfuye nyuma y’aho ababyeyi be bibajije aho yagiye cyane ko yari amaze iminsi atabahamagara,bajya kumureba mu nzu yakodeshaga bagasanga yarishwe.

Ubwo aba babyeyi bari bageze mu nzu uyu mukobwa wabo yakodeshaga, basanzemo igikapu kinini,bagifunguye basangamo umurambo we warateraguwe ibyuma mu ijosi niko gukanda cyane inzogera [alarm] basaba ubufasha polisi ihita ihagoboka.

Polisi yavuze ko igikora iperereza ku rupfu rwa Karaglanova waherukaga kubona impamyabumenyi ya dogiteri gusa ikeka ko yishwe n’abantu bari bamufitiye ishyari.

Ikinyamakuru Russian daily Moskovsky Komsomolets (MK) cyavuze ko nyakwigendera yari amaze iminsi mike akundanye n’umusore utatangajwe amazina ndetse bari baranapanze kujyana mu gihugu cy’Ubuholandi mu biruhuko no kwizihiza umunsi mukuru we w’amavuko, wabaye uyu munsi ku italiki 30 Nyakanga 2019.

Polisi avuze ko camera za CCTV zafashe amushusho y’umusore bari bamaze igihe bakundana agenda genda kuri iyi nzu y’uyu nyakwigendera ariko batahita bamushinja ko ariwe wamwishe.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Wema Sepetu yahishuye abantu 2 b’ingenzi mu buzima bwe barimo n’umuhanzi bari...

Umukinnyi wa filimi, umunyamideli ndetse akaba n’umushabitsi mu bikorwa...
8 December 2019 Yasuwe: 12 0

Miss Mwiseneza Josiane Yanyomoje amakuru avuga ko atigeze agura imodoka,no...

Bimwe mu bitangazamakuru byo mu rwanda byanditse ko amafaranga Mwiseneza...
8 December 2019 Yasuwe: 1601 0

Umusore wari guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Mister Africa...

Twagira Prince Henry wagombaga kwitabira irushanwa ry’ubwiza rya ‘Mister...
8 December 2019 Yasuwe: 639 0

Mama wa Diamond yaba arimo gushwana na Tanasha?

Nyina wa Diamond Platnumz Sandra Dangote yahakanye ko yaba arimo gushwana...
8 December 2019 Yasuwe: 2231 0

Miss Umunyana Shanitah yahishuye icyari kimuhangayikishije kirenze ikamba...

Miss Umunyana Shanitah utabashije kwegukana ikamba rya Miss Supranational...
8 December 2019 Yasuwe: 1405 0

Cardi B yakiriwe mu kabyiniro k’abakobwa babyina bambaye ubusa muri Nigeria...

Belcalis Marlenis Almánzar umuraperi kazi w’umunyamerika wamamaye nka Card B,...
7 December 2019 Yasuwe: 3905 0