skol
fortebet

Umubano Eddy Kenzo afitanye na Miss Uganda Karema ukomeje kuvugisha benshi

Yanditswe: Saturday 29, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hannah Karema Tumukunde wegukanye ikamba rya Nyampinga wa Uganda 2023 na Eddy Kenzo bakomeje kuvusha benshi aho bivugwa ko baba bari mu rukundo rw’ibanga.

Sponsored Ad

Inkuru y’urukundo rwa Miss Karema na Eddy Kenzo rwatangiye kuvugwa ubwo uyu mukobwa yiyamamarizaga kuba Nyampinga wa Uganda 2023.

Amakuru yagiye atangazwa na bimwe mu binyamakuru byo muri iki gihugu avuga ko uyu mukobwa yifashishije Eddy Kenzo mu rwego rwo kugira ngo yigarurire abafana be abashe kubona amajwi menshi yatuma yegukana ikamba ari nako bagiye bagirana ibihe byiza muri icyo gihe.

Uretse kandi mu gihe yiyamamazaga na nyuma y’uko yegukanye ikamba umubano wabo warakomeje ndetse byongera kuvugisha benshi ubwo Abasilamu bizihizaga Eid al Fitr mu mpera z’icyumweru gishize.

Icyo gihe Miss Karema yagaragaye yasazwe n’ibyishimo ubwo Eddy Kenzo yaririmbiraga muri Comedy Store Night.

Miss Karema wari witabiriye ibi birori, yari yishimye aririmba anahamagara ubudahagarara izina rya Eddy Kenzo.

Ubwo uyu muhanzi yageraga ku ndirimbo ‘Nsimbudde’, Miss Karema yarahagurutse arabyina karahava.

Iby’umubano wihariye wa Miss Karema na Eddy Kenzo, uyu mukobwa yagize icyo abivugaho mu
minsi ishize ati:”Ni inshuti yanjye n’iy’umuryango wanjye harimo n’abavandimwe banjye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa