skol
fortebet

Umubyeyi wa nyakwingendera Young CK yasobanuye iby’urupfu r’umwana we

Yanditswe: Thursday 21, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Jean-Louis Kagahe ari we se w’umuhanzi Calvin Kagahe Ngabo uzwi ku izina rya Young CK, uherutse kwitaba Imana mu buryo butungurante aguye Ottawa muri Canada tariki 17 Nzeri 2023, yagize icyo avuga ku buzima, inzozi n’icyuho yasigiwe no gupfusha umwana mu buryo bw’amarabira.

Sponsored Ad

Nubwo Young CK yitabye Imana yihuse kandi ataramara igihe kinini mu buhanzi, ntabwo izina rye rizibagirana byihuse. Nyakwigendera yagiye muri Canada mu 2017, aho yari amaze igihe yiga mu ishuri rikuru rya Algonquin College. Yabanaga na nyina, na mukuru we Kevin Floris Kagahe.

Se wa Young CK, mu kiganiro na The New Times yavuze ko inkuru y’incamugongo yamugezeho mu gitondo cyo ku wa 18 Nzeri ayibwiwe na muramu we na we uba muri Canada.

Kagahe yagize ati “Ubwo nitabaga telefone itunguranye ya muramu wanjye nagize igishyika kinshi nsesa urumeza. Yambwiye ko muri iryo joro, Nikita (nk’uko twamwitaga mu rugo) yatashye ari kumwe n’inshuti ye wabonaga ko yasinze, amaze kuyigeza mu rugo, asubirayo, ariko ntiyigeze avuga aho agiye. Hashize akanya, mukuru we Kevin agerageza kumuhamagara kuri telefone ariko ntiyamwitaba.”

Se wa Young CK akomeza agira ati “Ubwo bahise bajya kumushakira hirya no hino ndetse bahamagara n’inshuti ze kugira ngo bumve niba ataba yasubiye kwishimana na bo, ariko akomeza kuburirwa irengero. Hagati aho ariko, barimo bamushakisha, bagize batya bagwa kuri telefone n’indangamuntu bye, ni ko guhita bahamagara Polisi ngo ibatabare.”

Akomeza agira ati “Abapolisi bahageze bahise babafasha gushakisha umwana, hashize umwanya bamusanga aho yari ari yashizemo umwuka. Ni ko guhita bajya gupima umurambo ngo bamenye intandaro y’urupfu rwe. Kugeza ubu turacyategereje ko ubuyobozi butugezaho amakuru kuri ako kaga katugwiriye. Bishobora gutwara iminsi ibiri cyangwa itatu.”

Polisi ya Ottawa iracyari mu iperereza ku cyahitanye nyakwigendera Young CK ari we Calvin Kagahe Ngabo wagiye kare cyane inganzo ye yari igeze ahashimishije.

Uyu mubyeyi w’imyaka 60 yavuze ko umuhungu we yarangwaga no gutuza, akavuga macye keretse igihe byabaga ari ngombwa, kandi akarangwa no gukunda bose by’umwihariko umuryango we.

Reba Indirimbo ‘Umugabo’ Young CK yasubiyemo afatanyije n’abandi bahanzi :

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa