skol
fortebet

Umugabo uvuga ko ariwe se wa Chameleone yazanye ibimenyetso

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2016

Sponsored Ad

Jimmy Kato ni umugabo waciye ibintu mu gihugu cya Uganda avuga ko ariwe se w’umuhanzi Joseph Mayanja [Jose Chameleone]. Uyu mugabo avuga ko ashaka kugaragaza ukuri kandi ko adakeneye amafaranga ya Chameleone ahubwo agirango ukuri kumenyekane ku isi yose.
Jimy kato ni umusaza w’imyaka 80 y’amavuko, avuga ko yagiranye ibihe byiza na Prossy nyina wa Chemeleone mu kabari ka Kawempe mu myaka yatambutse ari nayo mpamvu ahamya ko Chameleone ari umuhungu we. Uyu mugabo avuga ko abantu bakwiye (...)

Sponsored Ad

Jimmy Kato ni umugabo waciye ibintu mu gihugu cya Uganda avuga ko ariwe se w’umuhanzi Joseph Mayanja [Jose Chameleone]. Uyu mugabo avuga ko ashaka kugaragaza ukuri kandi ko adakeneye amafaranga ya Chameleone ahubwo agirango ukuri kumenyekane ku isi yose.

Jimy kato ni umusaza w’imyaka 80 y’amavuko, avuga ko yagiranye ibihe byiza na Prossy nyina wa Chemeleone mu kabari ka Kawempe mu myaka yatambutse ari nayo mpamvu ahamya ko Chameleone ari umuhungu we.

Chameleone ashobora kwibagirwa ko mayanja ariwe se

Uyu mugabo avuga ko abantu bakwiye kumwizera bakumva ko ariwe se wa Chameleone na Pallaso ndetse bakamufasha kumvisha uwiyita ise ariwe Mzee Gerald Mayanja wareze Chameleone kuva mu buto bwe kugeza akuze.

Ku ruhande rwa Jimmy avuga ko yari umusirikare mu ngabo z’umunyagitugu Idi Amin ari nabwo yahuraga na Prossy nyina wa Chameleone. Ngo icyo gihe baje gutandukana Jimmy [uvuga ko ariwe se wa Chameleone] yerekeza mu gihugu cya Tanzania ariko asiga uwo mugore atwite.

Ubwo Jimmy yagarukaga muri Uganda yasanze umwana we Chameleone arerwa n’undi mugabo ariwe Mayanja ari nawe wita papa we. Yongeyeho ko umuntu wenyine ushobora kuvuga ukuri kurusha Prossy nyina wa Chameleone ari Mariam mukuru we.

Ngo Mariam azi ukuri kurusha undi wese kuko ibi byose uko byabaga yarabimenyeshwaga. Anavuga ko undi muntu wari gutanga ubuhamya ari umuvandimwe we witwa Sulait Katerega uretse ko yitabye Imana, avuga ko nawe iyo aba akiriho yari kwemeza ko Prossy atagakwiye kuba yarabeshye Chameleone ko ise ari Mayanja.

Chameleone ushakwa n’undi mugabo uvuga ko ariwe se arubatse kuko yashakanye na Daniella

Jimmy yabwiye Prossy nyina wa Chameleone ko akwiye gukoresha ibizamini by’amaraso[DNA] hakamenyekana ukuri isi yose ikamenya ikinyoma kimaze imyaka n’imyaka.

Kato yasoje avuga ko atigeze amenya ko Prossy yabyaye kuko we yari mu buhunzi mu gihugu cya Tanazania gusa yaje kubimenya hashije imyaka ine agarutse mu gihugu cya Uganda.

Anavuga ko muri iyo myaka yose Prossy nyina wa Chamelewone yagiye amwinginga kenshi amubuza gushyira hanze ukuri kugirango atamusenyera we n’umugabo we Mayanja

Kugeza ubu, Chameleone arubatse yashakanye na Daniella kuwa 7 Kamena 2008 mu birori byabereye muri kiliziya ya Biina Catholic Church muri Mutungo.

Bamaze kubyarana abana bane: Abba Marcus Mayanja, Alfa Joseph Mayanja; Alba Shyne Mayanja na Amma Mayanja.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa