skol
fortebet

Umugore wa Meddy yagize icyo avuga ku bamaze iminsi bamushinja gukubita umugabo we

Yanditswe: Thursday 12, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mimi Mehfira, umugore w’umuhanzi Ngabo Médard Jobert umaze kwigarura imitima ya benshi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo wamenyekanye nka Meddy yavuze ku bamaze iminsi bamushinja gukubita umugabo.

Sponsored Ad

Ni amakuru amaze iminsi acicikana ku mbugankoranyambaga aho abayavuga bashimangira ko Mimi akubita Meddy ndetse hari n’abakoresha amafoto agaragaza umugore urimo guhohotera umugabo we ariko atagaragaza amasura yabo.

Mu butumwa Meddy yanyujije ku mbugankoranyambaga ze yibajije impamvu abantu bakora nk’ibyo, ahamagara umugore we ngo asobanure iby’iryo hohoterwa.

Ati "Kuki bankora ibintu nk’ibi koko, Mimi ngwino usobanure iby’ihohotera ryawe."

Uyu mugore we yaje abihuhura, aha inkwenene abavuga iby’uko ahohotera umugabo we, ati "Icyiza ni uko nkeneye umusemuzi, icyakora rubanda bagira igihe!"

Amakuru aturuka mu nshuti za hafi z’uyu muryango ahamya ko ibyavuzwe byose ari ibihuha kuko nta mwuka mubi bazi muri uyu muryango.

Umwe muri bo waganiriye n’Igihe yagize ati""Kuva namenya Meddy n’umugore we nta na rimwe nari numva banavugana nabi, ni abantu nzi cyane kandi mpamya ko intonganya zaba iwabo nazimenya. Ibyo ni ibihuha rwose barabeshya."

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa muri 2017, muri 2021bakora ubukwe bemeranya kubana akaramata nk’umugore n’umugabo mu birori byabereye muri Texax muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Kugeza aba bombi ubu n’ababyeyi b’umwana umwe .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa