skol
fortebet

Umugore wa nyakwingendera Celestin yahishuye agahida akomeje guterwa no kuba atabona umurambo w’umugabo we

Yanditswe: Monday 18, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyinawabari Claudine wemeza ko yari yarashakanye n’Umunyamakuru Celestin Ntawuyirushamaboko avuga ko Celestin yari yarataye urugo ndetse ko ntakintu yigeze amenya k’uburwayi bw’umugabo we ngo uretse ko mbere yamenye ko yarwaye akongera kumva ko yatashye, yongeye kumva ko yapfuye abibwiwe na mubyara we.

Sponsored Ad

Uyu mugore akomeza avuga ko Nubwo Ikiriyo kirimo kubera iwe ariko ntakintu na kimwe azi kurupfu rw’umugabo we, avuga ko Celestin Ntawuyirushamaboko yari yataye urugo ndetse ko atigeze amubwira ko yarwaye ndetse ko n’ibintu by’ikiriyo atabizi uretse kuba yarahamagawe n’abantu bo kuri BTN TV aho umugabo we yakoraga bamubwira ko bazaza kumuganiriza.

Ati’’Ariko njye na n’uyu munsi sindamenya koko niba yarapfuye’’

Uyu mugore uvuga ko yaruhanye abana wenyine ndetse ko yigeze no kwitabaza ubuyobozi bwa BTN TV yababwira ikibazo afite kuko inzara ngo yari imumereye nabi n’abana ngo umuyobozi yamusubije ko ari mu nama gusa ngo kuva icyo gihe ntabwo yongeye gufata telephone.

Aganira na Ukwezi TV avuga ko kugeza ubu atazi niba koko uwitabye Imana ari umugabo we kuko ngo ntacyangombwa na kimwe yabonye ndetse akaba atarabona umurambo bityo ko itangazo ryatanzwe na BTN TV atari umuryango we waritanze dore ko ngo bamubwiye ko ibijyanye no gushyungura bazabyikorera aho biteganyijwe ko azashyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mata 2022.

Claudine ashimangira ko we n’abana nta ruhare na rumwe bafite mu guherekeza umugabo we kuko ngo byose biri mu biganza bya BTN TV bityo we ngo akaba akurikiza ibyo bamubwiye nubwo ikiriyo kibera iwe mu rugo ndetse ko yagerageje kuba yabaza ibyangombwa ndetse n’imodoka y’umugabo we asubizwa ko umugore ubifite ari umunyamahane.

Yabwiye Ukwezi TV ko asaba ko yahabwa uburenganzira nk’umugore akabona umurambo w’umugabo we ndetse akamenya icyo yazize.
Ashimangira ko kugeza ubu umwe mu bana be atabashije gukora ikizamini kubera kubura amafaranga yo kwishyura ngo ku bijyanye no kuba bitarigeze bimenyekana ko Celestin Ntawuyirushamaboko atakibana n’umugore ngo ni uko batigeze batandukanywa n’amategeko.

Ngo ku bijyanye n’ibyangombwa ndetse n’icyemezo kigaragaza ko umuntu yitabye Imana, abo kuri BTN TV bamubwiye ko byose azabibona ku munsi wo gushyingura.

Ati’’Urumva nk’umuntu wataye urugo we yasahuraga ajyana ku nshoreke , ntakintu n’iki na kimwe yinjizaga mu rugo ,ari ukubatunga , mbese buri kimwe cyose niryaga nkimara, hari aho yagiye agura ibibanza ibyo sinzi aho byagiye biherera, hari naho ngo yubatse amazu ibyo ntabwo mbizi.Ntabwo nzi ahantu biri’’

Akomeza avuga ko azi ko umugabo yari yarubatse inzu I Gasanze aho ngo yayibanagamo n’inshoreke ari nayo ifite ibyangombwa byose ndetse n’imodoka ya Nyakwigendera.

Nyinawabari uvuga ko atorohewe n’ubuzima bityo ko ubwo yaba amaze kumenya aho imitungo y’umugabo we iherereye asaba ubuyobozi kuba bwamufasha cyane cyane ko iki kibazo cy’ubuzima abanyemo n’abana abaturanyi n’ubuyobozi na RIB bakizi ndetse ngo no kwishuri bakaba baragerageje guhamagara nyakwigendera.

Avuga ko iki kibazo yitabaje RIB y’I Runda bakamubwira ko yagakwiye kuregera gutandukana nyuma yakwitabaza iy’i Nyamirambo bakamusaba kwegera Mutwarasibo bikaza kurangira kigiye mu maboko ya Mudugudu wemezaga ko azabikemura.

Ashimangira ko nubwo Celestin Ntawuyirushamaboko azashyingurwa ariko atizeye ko abana bazabasha gusubira ku ishuri kubera ikibazo cy’ubushobozi sibyo gusa ngo n’inzu igiye kubagwaho bityo akaba asaba ko imitungo y’umugabo we yashyirwa mu biganza bye ikamufasha kwita ku bana babiri byabyaranye.

Celestin Ntawuyirushamaboko yari umunyamakuru wa BTN Tv, urupfu rwe rukaba rwaramenyekanye mu ijoro ryo kuwa 15 Mata 2022 nkuko byatangajwe n’abanyamakuru bagenzi be bivugwa ko yaguye mu bitaro bya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa