skol
fortebet

Umugore wa Riderman yamubwiye amagambo adasanzwe yuzuyemo amarangamutima

Yanditswe: Friday 17, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Agasaro Farid Nadia na Gatsinzi Emery bamaze imyaka 3 basezeranye kubana akaramata ndetse kugeza ubu nta kibazo kiri mu rugo rwabo, ibi ni byo byateye Agasaro Nadia gutera imitoma umugabo we avuga ko kuva yagera ku Isi nta byishimo yabonye biruta ibyo yahawe na n’umuraperi Riderman.

Sponsored Ad

Ibi Nadia yabikoze atera imitoma umugabo we Riderman yashyize ku rubuga rwa Instagram ubwo yavugaga ko yishimira imyaka 3 amaze abana na Riderman.

Yagize ati:”Ntamahirwe nigeze aruta ayo kukugira nk’urukundo rw’ubuzima , ndagukunda kandi niko bizahoraho.16/08/2018 [ ashyiramo utumenyetso tw’imitima] warakoze kuri byose unkorera umunsi ku munsi. Unsenderezamo ibyishimo kuva nakumenya ndanezerewe narahiriwe … Uri umugabo mwiza mu mpande zose Imana ijye ihora iguha umugisha rukundo rwanjye ngukunda byimazeyo uruzirimbereka. Turi kwizihiza isabukuru y’imyaka itatu tumaze tubanye.”

Agasaro Nadia yarushinganye na Riderman nyuma y’uko uyu muraperi w’igaruriye imitima ya benshi kugeza n’ubu yari amaze gutandukana na Asinah. Aba bombi bari ibyamamare kuko na Nadia yari afite ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya ishami rya Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa