skol
fortebet

Umugore wanjye aratandukanye! Ndimbati yavuze amagambo akomeye ku mugore we wihanganiye ibyabaye

Yanditswe: Friday 30, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati nyuma y’amasaha make arekuwe muri gereza ya Mageragere aho yari afungiye yashimiye Imana yemeye ko arekurwa ageze mu bantu ashimira abamubaye hafi bose ariko by’umwihariko ashimira umugore we wagize kwihangana avuga ko afite umugore utandukanye n’abandi bagore.

Sponsored Ad

Ibi yabivuze mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yari akimara gusohoka muri Gereza ntiyigezeza ajjinganya mu kuvuga ubwitange n’ubutwari byaranze umugore we mu bihe bigoye yamunyujijemo haba mbere y’uko afungwa ndetse no mu gihe yari afunze.

Mu butumwa Ndimbati yavuze yagize ati"Mbere na bere ndagira ngo mumfashe buri wese ashime Imana mu mutima.Buriya ntakiri hejuru y’Imana, mu bantu nshimira cyane ndashimira umufasha wanjye".

Ati"Ndabivuze ndi imbere y’itangazamakuru kandi nzahora mbivuga, mfite umugore utameze nk’abandi bagore, mfite umugore wihangana, mfite umugore w’intangarugero. Umugore wanjye n’intangarugero".

Yongeyeho ati"Umugore wange ni uwa mbere mu bintu byose n’inyangamugayo, uwo bagirana ikibazo aba ariwe udashobotse".

Ndimbati yavuze ko umugore we yihanganiye ibihe bikomeye yamunyujijemo akihanganira amagambo y’abantu ndetse n’ayabanyamakuru kandi bitari byoroshye.

Ati"Yaranyihanganiye yihanganiye ibigeragezo byose yaciyemo mbere yo ugira ngo mfatwe.Abantu baravuze amwe abanyamakuru mwaravuze ariko ibyo byose yabiciyemo arihangana. Iyo ataza kuba umuntu uzi kwihangana ntago twari kuba duhagararanye hano".

Ndimbati yagizwe umwere n’urukiko rukuru rw’ibanze rwa Nyarugenge ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo ku byaha yari akurikiranyweho birimo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure".

Nyuma y’uko arekuwe yeretswe urukundo ndetse n’urukumbuzi yari afitiwe yongera guhabwa ikaze.

Ndimbati yagiye kwakirwa n’abantu benshi batandukanye barimo abo mu muryango we, abafana be ndetse nabo bahuriye muri Filime zitandukanye agaragaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa