skol
fortebet

Umugore yahisemo gutandukana n’umugabo we amusimbuza umwana abereye mukase

Yanditswe: Monday 03, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Marina Balmasheva w’Umurusiyakazi yatandukanye n’umugabo we nyuma yo guhitamo kujya aryamana n’umwana abereye mukase(Umuhungu w’uwo mugabo).

Sponsored Ad

Inkuru y’uyu mugore ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bemeza ko ibyo uyu mugore yakoze ari amahano ntaho bitandukaniye no kuryamana n’umwana yibyariye.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo Daily Mail biherutse gutangaza ko uyu mugore yitegura kwibaruka umwana wa Kabiri agiye kubyarana n’uwo abereye Mukase.

Ku wa 31 Werurwe 2023 Marina abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yamaze kwibaruka ndetse ko yishimiye umugisha Imana yamuhaye.

Marina Balmasheva w’imyaka 38 yatangukanye n’uwahoze ari umugabo we Alexey Shavyrin w’imyaka 48, nyuma y’uko uyu mugore atangiye kwihererana n’umuhungu w’uyu mugabo bakamuca inyuma ndetse akamutera inda ya mbere yavutsemo umwana w’umukobwa.

Alexey avuga ko umwana we w’umuhungu witwa Vladimir Vova Shavyrin kuri ubu ufite imyaka 23, yatangiye gushotorwa nuwo mugore kuko bose babanaga mu rugo rumwe, akajya amusanga mu cyumba bakaryamana yarangiza agasubira mu cyumba cye n’umugabo we yigize nk’aho nta cyabaye.

Amakuru avugwa avuga ko uyu mugore yatangiye kurera uyu muhungu afite imyaka irindwi agakura amukunda ariko umugabo we agatekereza ko ari umugisha kugira umugore umukundira umwana gusa nyuma bikaza guhinduka ubwo yamenyega ko urukundo rwabo rutakiri urw’umwana n’umubyeyi kuko yari yamaze kumenya ko abo bombi bamuca inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa