skol
fortebet

Umuhanzi Bruce Melodie yahuye n’icyamamare Davido

Yanditswe: Friday 18, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, David Adeleke uzwi ku izina rya Davido utegerejwe gutaramira i Kigali mu birori byo gusoza Iserukiramuco ‘Giants of Africa’ yaraye agiranye ikiganiro na Bruce Melodie.

Sponsored Ad

Bruce Melodie wari uherekejwe na Element usanzwe amukorera imiziki ni we wasangije abamukurikira amashusho ari kuganira na Davido, icyakora byinshi mu byo baganiriye ntabwo yigeze abigarukaho.

Si ubwa mbere Davido ageze mu Rwanda akabanza guhura n’umuhanzi ugezweho muri ibyo bihe. Mu myaka yashize ubwo yataramiraga i Kigali yabanje guhura na Jay Polly uherutse kwitaba Imana.

Aba bahanzi banahuriye ku rubyiniro byanavuzwe ko hari umushinga w’indirimbo bakoranye ariko abakunzi b’umuziki barayitegereje birangira idasohotse.

Byitezwe ko Bruce Melodie ahurira mu gitaramo na Davido ku wa Gatandatu, tariki 19 Kanama 2023 muri BK Arena aho aba bahanzi bazaba bafatanya n’abarimo Tyla wo muri Afurika y’Epfo ndetse n’Umunya-Nigeria Tiwa Savage na we utegerejwe i Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa