skol
fortebet

Umuhanzi Davis D yakoze impanuka Imana ikinga akaboko

Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023 Umuhanzi David Icyishaka wamenyekanye nka Davis D yakoze impanuka ubwo yari mu muhanda wa Gikondo mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi yagoganye n’umumotari utari utwaye umugenzi, Imana ikinga ukuboko dore ko nta wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke bikanganye.

Umubyeyi wa Davis D, Bukuru Jean Damascene aganira na Igihe yemeje aya makuru avuga ko umuhungu we nta kibazo yagize kandi ko yahise ataha. Moto yari itwawe n’uyu mumotari ni yo yangiritse cyane ugereranyije n’imodoka yarimo Davis D.

Davis D aheruka mu Burundi mu gitaramo yahakoreye mu ntangiro z’umwaka 2023 ndetse akanahafatira amashusho y’indirimbo ‘Truth or Dare’ yakoranye na Big Fizzo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa