skol
fortebet

Umuhanzi Harmonize yatangaje ko yifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 24, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Rajab Abdul Kahali wamamaye ku mazina ya Harmonize muri muzika yatangaje ko yifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Sponsored Ad

Harmonize ari mu Rwanda mu butembere no kwagura umubano afitanye na Bruce Melodie bafitanye ubucuti budasanzwe muri iki gihe.

Uyu muhanzi w’imyaka 32 abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yanditse avuga ko ashaka indangamuntu y’u Rwanda.

Yagize ati “Nkeneye indangamuntu yanjye yo mu Rwanda.”

Uyu muhanzi wo muri Tanzania akaba umwe mu bakunzwe cyane muri iki gihugu no hanze yacyo yakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda batandukanye barimo Marina, Safi Madiba na Bruce Melodie bafitanye indirimbo ebyiri.

Ku mugoroba wa tariki 22 Mutarama 2023, uyu muhanzi yatangarije abasaga miliyoni icyenda bamukirira avuga ko yanyuzwe n’umuziki wa Element.

Ubwo yari muri studio Harmonize yagaragaye ari kumwe na Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Element na Coach Gaël usanzwe ari Umujyanama wa Bruce Melodie akaba n’Umuyobozi wa 1:55 AM.

Harmonize yageze mu Rwanda mu ijoro rishyira ku wa 22 Mutarama 2023, yakirwa na Bruce Melodie wari uherekwejwe n’ikipe bakorana.

Mu mwaka ushize Bruce Melodie na Harmonize bakoranye indirimbo zirimo iyo bise ’Totally crazy’ n’indi bise ’The way you are’ bahuriyemo n’umuhanzikazi Nak wo muri Australia.

Uretse izi ndirimbo hari amakuru avuga ko Harmonize ari gukorana na Bruce Melodie izindi ndirimbo, ndetse akazava mu Rwanda akoranye na Producer Element.

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Rajab Abdul Kahali wamamaye ku mazina ya Harmonize muri muzika yatangaje ko yifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Bimwe mu bigenderwaho ngo umuntu asabe cyangwa ahabwe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Itegeko Ngenga ryo ku wa ku wa 16 Nyakanga 2021 rigenga ubwenegihugu Nyarwanda risimbura iryo ku wa 25 Nyakanga 2008, rifungura imiryango ku banyamahanga bashaka kuba Abanyarwanda ku mpamvu zirimo ishoramari, impano z’umwihariko zikenewe mu gihugu, icyubahiro n’ibindi.

Uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda agira uburenganzira n’inshingano nk’iby’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko.

Muri rusange impamvu zishingirwaho mu gusaba cyangwa gutanga ubwenegihugu Nyarwanda butangwa zirimo kuvukira ku butaka bw’u Rwanda, umwana watoraguwe, ishyingirwa, kubera umubyeyi umwana utabyaye, inyungu z’igihugu.

Izi mpamvu zirimo kuba usaba afite ubumenyi cyangwa impano byihariye bikenewe mu Rwanda, kuba inyangamugayo kandi afite imyifatire myiza ndetse akaba atahungabanya umutekano w’Igihugu, kuba afite ibikorwa by’ishoramari binini kandi birambye mu Rwanda.

Mu gihe umunyamahanga amaze nibura imyaka 15 aba mu Rwanda yemerewe gusaba ubwenegihugu akabuhabwa, ariko bisaba ko icyo gihe aba akimaze ahaba byemewe n’amategeko kugeza ku munsi w’ubusabe.

Izindi mpamvu ni ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye, kuba mu Rwanda, icyubahiro, kuba umwimukira no kutagira ubwenegihugu.

Ubwenegihugu Nyarwanda butangwa bushobora no kwamburwa kubera impamvu zirimo kuba uwabuhawe yarabubonye akoresheje amakuru atari yo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose n’iyo uwabuhawe yabusabye agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda.

Icyakora, kwamburwa ubwenegihugu Nyarwanda butangwa ntibyemewe iyo bishobora gutuma ubwamburwa aba umuntu udafite ubwenegihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa