skol
fortebet

Umuhanzi Iyamuremye Serge ari mu myiteguro y’ubukwe n’umukunzi we yasanze muri America

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Iyamuremye Serge ari mu myiteguro y’ubukwe n’umukunzi we Uburiza Sandrine aherutse gusanga muri America.

Sponsored Ad

Muri Nyakanga 2022 nibwo Iyamuremye yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho byavugwaga ko agiye gusura umukunzi we, icyakora ku rundi ruhande hari abahamyaga ko yaba yimutse burundu.

Ni urugendo uyu muhanzi yakoze nyuma y’umwaka havuzwe amakuru y’uko yaba yarakoye akanasaba umukunzi we mu birori byabaye mu mpeshyi ya 2021.

Ibirori byo gusaba no gukwa byabereye mu Rwanda ubwo uyu mukobwa ukundana na Iyamuremye yari mu rw’imisozi igihumbi, icyakora byagizwe ibanga rikomeye kuko na bake bari batumiwe basabwe kudafata amafoto ndetse nabo ubwabo ayo bafashe bakaba batarigeze bayasohora.

Nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iyamuremye n’umukunzi we bahise batangira imyiteguro y’ubukwe bwabo.

Kuri ubu imyiteguro y’ubu bukwe bayigeze kure cyane ko buteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 1 Mutarama 2023.

Ni ubukwe bwamaze gutumirwamo benshi mu nshuti z’uyu muhanzi n’umukunzi we, bukazabera muri MCM Elegante Hotel iherereye i Dallas muri Leta ya Texas.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa