skol
fortebet

Umuhanzi Mikaben yitabye Imana aguye ku rubyiniro

Yanditswe: Tuesday 18, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare uturuka muri Hait ’Michael Benjamin’ wamenyekanye nka’Mikaben’ yituye hasi ubwo yari ku rubyiniro ahita yitaba Imana.

Sponsored Ad

Ni agahinda gakomeye ku bakunz b’umuziki by’umwihariko abo muri Hait cyaneyari umwe mu bahanzi beza iki Gihugu cyari gifite.

Iyi nkuru y’inshamugongo yamenyekanye mu ijoro ryakeye, ivuga ko Mikaben yikubise hasi bitunguranye ari ku rubyiniro agahita ahasiga ubuzima.

Uyu muhanzi wari ukunzwe na benshi yikubise hasi ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo cyari kiri kubera i Paris mu bufaransa.

Ni igitaramo yari yateguye afatanyije n’itsinda bakoranaga ryitwa’Carimi’ bagamije kwiyereka abakunzi babo.

Mikaben yikubise hasi bitunguranye ubwo yari ku rubyiniro ahita ajyanwa kwa muganga bigaragara ko yari yagize ikibazo gikomeye kuko n’igitaramo cyahise gihagarikwa ariko mu gihe gito amakuru yahise atangazwa ko yitabye Imana.

Uyu mugabo w’imyaka 41 yitabye Imana mu gihe we n’umugore we Vanessa biteguraga kwibaruka cyane ko aherutse gugaragaza ifoto bari kumwe ubona ko umugore atwite inda nkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa