skol
fortebet

Umuhanzi mu njyana ya Pop,George Michael yishwe n’Umutima

Yanditswe: Monday 26, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop ndetse na Solo, George Michael, yitabye Imana mu rucyerera rwo kuwa 25 Ukuboza 2016 azize indwara y’Umutima yari amaranye igihe.
George Michale yakunzwe mu ndirimbo nka Careless whisper, Cowboys and Angel, Kissing a fool, I can’t make you love me n’izindi.Umujyanama we yavuze ko Michael yasanzwe mu buriri iwe yapfuye bikekwako yazize indwara y’Umutima kuko ntayindi ndwara yari azwiho.
Mu muryango w’uyu muhanzi akomokamo wagaragaje agahinda watewe no kubura (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop ndetse na Solo, George Michael, yitabye Imana mu rucyerera rwo kuwa 25 Ukuboza 2016 azize indwara y’Umutima yari amaranye igihe.

George Michale yakunzwe mu ndirimbo nka Careless whisper, Cowboys and Angel, Kissing a fool, I can’t make you love me n’izindi.Umujyanama we yavuze ko Michael yasanzwe mu buriri iwe yapfuye bikekwako yazize indwara y’Umutima kuko ntayindi ndwara yari azwiho.

Mu muryango w’uyu muhanzi akomokamo wagaragaje agahinda watewe no kubura umwana wabo banavuga ko nta muntu ukwiye kugira byinshi yongeraho mu gihe abantu bakiri kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2016.

Thames Valley, umuvugizi wa Polisi mu gace uyu muhanzi yari atuyemo. Yavuze ko nta muntu bakekaho icyaha cyo kwica uyu muhanzi ngo ariko nanone bakaba batangiye iperereza ngo bamenye ukuri ku rupfu rwe.

Michael wapfuye yavuzweho kuba umutinganyi

Michael Lippman, ni umuhanzi w’imyaka 53 y’amavuko, yitabye imana mu buryo butunguranye aguye iwe mu rugo ruherereye mu gace ka Oxfordshire mu burasirazuba bw’Amajyepfo y’u Bwongereza.

Byavuzwe kenshi ko uyu muhanzi ari umutinganyi ndetse ko yaba atabarutse nta mugore yagiraga. BBC yo ivuga ko imyaka 13 ishize aribwo uyu muhanzi yongeye kuvugwa mu rukundo n’umukobwa wo mu mujyi wa Texas Kenny Goss nyuma baza gutandukana.

Mu 1990, Michael wanyuze mu bibazo bitoroshye byiganjemo kugongana na polisi inshuro nyinshi afite ibiyobyabwenge, yashyize hanze Album ye ya mbere ’Listen Without Prejudice Vol.1.’

Icyo gihe yari yacuranzwe bikomeye n’Abahanzi bahanga muri muzika nka Stevie Wonder, Elton John ndetse n’abandi banyamideli batandukanye batumye indirimbo ze zikundwa cyane.

Muri uyu mwaka wa 2016, yaje kumenyekana cyane mu bitaramo bitandukanye muri kiriya gihugu nyuma yo gushyira ahagaragara indi Album yo mu njyana ya Solo aho yanatangaje ko ariwe wiyandikiye indirimbo zirimo n’ibindi byose byayigiyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa