skol
fortebet

Umuhanzi nyarwanda Dr Jiji nyuma y’imyaka myinshi yaraburiwe irengero yagarutse

Yanditswe: Thursday 04, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi wamenyekanye cyane mu myaka yashize nka Dr Jiji yagarutse mu muziki, aho yagarukanye imbaraga nyinshi mu ndirimbo nshya yise Umama ikoze mu rurimi rw’igiswahili.

Sponsored Ad

Dr Jiji ni umuganga wabyigiye aho abifatanya n’umuziki, ubusanzwe amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Mugabukwari Janvier kuri ubu akaba ari kubarizwa mu gihugu cya Kenya.

Dr Jiji yadutangarije ko nyuma y’igihe kirekire atagaragara mu muziki, ubu noneho agarukanye imbaraga nyinshi aho yiteguye gukora ibitarakozwe n’undi muhanzi. Kuri ubu rero yashyize hanze indirimbo nshya yise “Umama” iri mu rurimi rw’igiswahili aho yiteze kuzamugeza ku rwego ruhambaye kandi koko bikaba byatangiye.

Mu magambo ye bwite, Dr Jiji yadutangarije ko nyuma yo gusohora iyi ndirimbo ‘Umama’ yahise abona imishinga myinshi yo gukorana n’abahanzi mpuzamahanga bakomeye ndetse umushinga wa mbere ukaba ugeze kure aho amaze gukora Collabo n’umuhanzi ukomeye muri Afurika y’iburasirazuba (EAC) indirimbo ikaba iri hafi gusohoka kandi ko atari ibyo gusa nyuma yaho afitanye undi mushinga n’abo muri Wasafi ya Diamond.

REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NSHYA YA Dr JIJI:

Dr Jiji si mushya mu ruhando rwa Muzika Nyarwanda kuko ariwe bwa mbere wazanye ibitari bimenyerewe muri Muzika Nyarwanda .

Mu 2013, yakoranye indirimbo na Bruce Melody na Ama G The Black bise ‘Antere ibuye” aho barataga ubwiza bw’abakobwa, muri videwo yayo ikaba yaragaragaramo abakobwa bambaye bikini gusa icyo gihe Ubuyobozi bwategetse ko iyo ndirimbo itongera gucurangwa kubera uko yari imeze, aho we (Dr Jiji) avuga ko kwari ukudasobanukirwa.

Kandi koko nk’uko bigaragara mu ndirimbo nshya Umama yasohoye kuri uyu wa 1 Werurwe 2021 igaragaramo umukobwa wambaye imyenda y’imbere gusa ari kumwe na Dr Jiji mu gitanda.

Dr Jiji kuri ubu arabarizwa mu maboko meza, aho atangaza ko afite management nziza igizwe n’umunyarwanda n’umufaransa ari nayo iri kumufasha gukora ibikorwa bikomeye, byiza kandi bihenze. Muri iyi ndirimbo Umama avuga ko yamutwaye akayabo k’amadolari ibihumbi birindwi y’Amerika (7,000$) hariho ayagiye ku mukobwa ugaragara muri videwo andi akagenda muri Production.

Mu mishinga ye ya hafi harimo indirimbo igiye gusohoka vuba yakoranye n’umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’undi wa vuba afitanye na Wasafi ya Diamond.

Indirimbo Umama yakozwe na Producer David Pro ku buryo bw’amajwi, videwo itunganywa na Papa Emile afatanyije na Nina Candle.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa