skol
fortebet

Umuhanzi Nziza Desire yakoze ubukwe bwa kabiri (AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 24, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomoka mu Gihugu cy’u Burundi uzwi nka Nziza Desire yakoze ubukwe bwa kabiri, ni nyuma y’uko umwaka ushize yari yapfushije umugore we.

Sponsored Ad

Nziza Desire yakoranye ubukwe na Amina Nzeyimana, mu birori byabereye muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Amakuru ahari avuga ko ubukwe bwa Desire n’umugore we mushya bwabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 18 Kanama 2022.

Akoze ubukwe nyuma y’uko muri Nyakanga 2021 yari yapfushije umugore we wa mbere, Inarukundo Bijoux azize uburwayi, hari nyuma y’amezi 8 gusa bakoze ubukwe.

Nziza Desire wakunzwe mu Burundi no mu Rwanda kubera indirombo ze zirimo ’Kula kulipa’ ni umuvandimwe wa Dr Claude na we wanditse izina mu muziki.

Nziza akaba asanzwe afite umwana w’imyaka 14 yabyaranye n’umuhanzikazi w’icyamamare mu Burundi, Natacha.

Uyu muhanzi usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gukora ubukwe biteganyijwe ko aza guhaguruka Dar es Salaam mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane asubira muri Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa