skol
fortebet

Umuhanzi Pharrell Williams yagizwe umuyobozi w’inzu y’imideli ya Louis Vuitton

Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Pharrell Williams umenyerewe cyane nk’umuririmbyi ndetso no gutunganya imiziki y’abahanzi yagizwe umuyobozi w’ikorwa ry’imyambaro y’abagabo munzu y’imideli ya Louis Vuitton.

Sponsored Ad

Pharrell usanzwe ari mu batangije inzu y’imideli ya Billionaire Boys Club, yinjiye muri uyu mwanya asimbuye Virgil Abloh witabye Imana mu 2021.

Imyambaro mishya azahanga izerekanwa muri Nyakanga mu birori bya Paris Men’s Fashion Week.

Umuyobozi mukuru wa Louis Vuitton, Pietro Beccar, yavuze ko banejejwe no kwakira uyu muhanzi muri iyi nzu nyuma ya bimwe mu bikorwa bikomeye bakoranye kandi bizeye ko hari impinduka azazana.

Ati "Nejejwe no kwakira Pharrell mu rugo nyuma y’ibihangano twagiranye mu 2004 na 2008, nk’umuhanzi w’imyambaro y’abagabo. Ubuhanzi bwe burenze kure imideli, twizeye ko buzongera indi ntambwe muri Louis Vuitton."

Pharrell Williams yegukanye Grammy Awards 13, yabaye mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya The Voice, indirimbo ye ‘Happy’ yashyizwe muri Oscar yanifasjishijwe muri filimi Despicable Me 2.

Uyu muhanzi kandi asanzwe ari mu ruganda rw’imideli kuko yakoranye n’inzu z’imideli zikomeye nka Adidas, Chanel, Marc Jacobs, Louis Vuitton.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa