skol
fortebet

Umuhanzi Platini yahishuye Ibanga ry’urukundo rwe na Olivia baherutse gukora ubukwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 01, Apr 2021

Sponsored Ad

Nemeye Platini uzwi ku izina rya Platini P mu muziki uherutse gukora ubukwe n’umukuzi we Ingabire Olivia yasobanuye urungendo rw’urukundo rwe naho bahuruiye bwa mbere nagahunda y’ubukwe bwabo.

Sponsored Ad

Ku itariki ya 27 Werurwe 2021 nibwo umuhanzi Platini nibwo yasezeranye n’umukunzi we Ingabire Olivia kubana akaramata nyuma y’uko imiryango yabo ibihaye umugisha.

Mukiganiro yagiranye na Isimbi Tv Platini yavuze ko ikintu kitamushimishije ku bukwe bwe ari uko butatashywe n’abantu benshi bitewe n’ibihe Isi irimo.

Yagize ati“Wenda ikitaranshimishije ni ikitarabaye, mu mico yanjye ndi umuntu usabana n’abantu ariko mu by’ukuri nabuze abantu, ntabwo natumiye buri buri wese kubera Coronavuirus. Nakifuje y’uko inshuti zanjye zose zakabaye zihari(…) nahamagaye abantu mvuye mu rusengero nti muze twifotoze, guhitamo abantu 20 ntabwo byari byoroshye, naraye amajoro, nkandika uyu ejo nkamusiba.”


Yakomeje kandi asobanura ko impamvu ubukwe bwabo bwabaye ibanga ari ukubera ubuzima bw’umugore we, ngo niko yabyifuje kandi na none ngo burya ubukwe ni ubw’abantu babiri gusa.

Ati“Ubundi ubukwe buba ari ubw’abantu bantu babiri, wenda bigashimisha n’umuryango wawe na babandi bagukunda ariko na none kuko ntari guhaza ibyifuzo byabo bose nahisemo kubigira ibanga, n’ubundi kujya kwirirwa usakuriza umuntu utazatumira. Ikindi ni imiterere y’umufasha wanjye niko yabyifuje, njye mba mu itangazamakuru cyane ariko we ntabyo abarizwamo, yarabyifuje yifuza ko byaba ibanga.”

Platini akomoza ku kintu yakundiye Olivia, yahishuye ko umunsi wa mbere aganira na we yahise amenya ko azamubera umugore kuko yasanze bahuje byinshi.

Ati“ Ubundi mpura na Olivia bwa mbere tuvugana, naramubwiye nti biriya bintu byo gushinga ivi simbikunda, na we numva arabyanga cyane, ndavuga nti umugore arabonetse, ni nayo mpamvu utigeze ubona nkora imihango yo gushinga ivi kuko sinyemera, impeta ya fiançailles nayimwambikiye mu gusaba no gukwa.”

Ubutumwa bw’umuhanzikazi Knowless ku munsi w’ubukwe bwe bwaramutunguye cyane, ngo bwari burebure ariko burimo inama nyinshi.

Knowless yagize ati“Uyu ni umunsi twese twarindiriye, twanawurindiriye kukurusha, genda kariya kana uzagafate neza, ukiteho kandi urukundo umukunda uyu munsi ruzahoreho, genda wubake nkwifurije ibyiza. Ubutumwa bwe bwari burebure cyane kereka mbusubiyemo nkabusoma, yanyandikiye ubutumwa burebure anyifuriza ibyiza gusa.”

Kuva ubukwe bwabo bwatangira kuvugwa mu mpera za Gashyantare 2021, nta byinshi uyu muhanzi yigeze ashaka gutangaza kuri uyu mukobwa bagiye kurushinga, icyakora yavuze ko atari umuntu uba mu ruganda rw’imyidagaduro.

Nyuma yo gutandukana na Ingabire Diane bakundanye imyaka ine, bagashyira akadomo ku rugendo rwabo mu 2017, ntabwo Platini yongeye kugaragaza umukunzi we.

Yavuze ko n’uwahoze ari umukunzi we, Ingabire Diane na we yamwifurije ibyiza, yagize ati“uzagire ibihe byiza Baba.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa