skol
fortebet

Umuhanzi Safi Madiba yinjije Darcy Muhoza nk’umuhanzi wa mbere uje muri Label ye

Yanditswe: Thursday 22, Apr 2021

Sponsored Ad

Safi Madiba n’umwe mubahanzi bahoze mwitsinda ryitwaga Urban Boys ubu ryasenyutse , yatangije igikorwa cyo gufasha abahanzi bakiri bato muburyo bwo kwitura ineza yagiriwe ,kuri ubu yinjije umuhanzi wa mbere mu inzu ye ifasha abahanzi bakiri bato yise “Nukuri Music” akaba agiye kuzamura Impano zabo.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi Darcy Muhoza niwe wabaye uwambere mu kwinjizwa muri “Nukuri Music “ ya Safi Madiba igiye kumufasha kuzamura Impano ye y’ubuhanzi .Kandi uyu muhanzi yarasanzwe ashyigikira umuziki wa Safi Madiba byagaragaye nko ku itariki ya 21 Ukwakira 2020 , Darcy Muhoza yasangije abamukurikira kuri Instagram indirimbo ‘Sound’ ya Safi Madiba ashishikariza buri wese kuyumva.

Safi Madiba yanditse mu batanze ibitekerezo avuga ko Darcy Muhoza ari umuhanzi ukiri muto ufite ahazaza heza cyangwa se w’inyenyeri imurika.

Uyu musore ukoresha izina rya ‘thenameislavish’ kuri Instagram bigaragara ko yatangiye umuziki mu 2018 ari nabwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Thing or Two’. Yasohotse tariki 25 Ukuboza 2018, imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi bibiri.


Tariki 06 Nzeri 2019, yasohoye amashusho y’indirimbo ye ya kabiri yise ‘Ridin’ round da City’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi bine. Aririmba mu Cyongereza gusa!

Darcy Muhoza tariki 02 Ukuboza 2020, yasohoye amashusho y’indiirmbo ‘Tipsy’ yakoranye n’umuraperi mugenzi we Compass. Mu nyandiko iherekeje iyi ndirimbo, yavuzemo ko yasohokeye muri Label ‘Nukuri Music’ ya Safi Madiba.

Ifoto iranga Darcy Muhoza kuri Instagram n’ikirango cya Label Nukuri Music (NM), ndetse muri ‘Bio’ ye yanditsemo ko abarizwa muri iyi Label. Anavugamo ko akomoka mu Rwanda.

Kuri konti ya Instagram, Safi Madiba akurikirwaho n’abantu barenga ibihumbi 369 nawe afiteho ikirango cya Label ye nk’ifoto imuranga kuri uru rubuga.

Tariki 13 Nzeri 2020, Safi Madiba yashyize kuri instagram ye ifoto ari kumwe na Darcy Muhoza. Yandika agira ati “Muketse iki?”. Icyo gihe yaciye amarenga ko uyu muhanzi ari hafi kwinjira muri ‘Nukuri Music’

Kuri konti ya Instagram ya Label Nukuri Music baragaza ko ibarizwamo abahanzi babiri aribo Safi Madiba na Darcy Muhoza.

Mu Ukwakira 2020, Niyibikora Safi Madiba yasohoye amashusho y’indirimbo ye ‘Sound’, atangaza ko yabaye irembo ryo kumurika ku mugaragaro Label ye yise ‘Nukuri Music (NM Music)’.

Safi icyo gihe yatangarije ikinyamakuru Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko yatangiye iyi Label mu rwego rwo gufasha abahanzi bakizamuka no kwagura urwego rw’umuziki we akorana n’izindi Label zikomeye ku Isi.

Safi Madiba yavuze ko yanyuze muri Label zitandukanye, ko igihe cyari kigeza kugira ngo nawe agire Label yita iye.

Ati “Buri muhanzi wese agira ahantu he akorera, nabayeho igihe kinini ndi muri Label z’abandi bantu, ubu rero nashinze Label yanjye.”’

Icyo gihe yavugaga ko hari indirimbo ya mbere yinjiza uyu muhanzi muri Label ye yatangiye kumufasha gukoraho.

Akomeza ati “Ni umuhanzi uba hano muri Canada. Iyo umuntu adafite ikintu runaka ntabwo ari ngombwa kumutangaza. Hari indirimbo arimo kurangiza, ubu yatangiye gufata amashusho nzahita mbabwira.” Iyo ndirimbo Safi Madiba yavugaga yamaze gusohoka, yitwa ‘Tips’.



Indirimbo ya mbere Darcy Muhoza yasohoye yagaragaje ko yasohokeye muri Nukuri Music Label

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa