skol
fortebet

Umuhanzi Stromae yahagaritse kuririmba

Yanditswe: Friday 02, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuhanzi w’ Umunyarwanda, uba mu gihugu cy’ u Bubiligi Paul Van Haver uzwi ku izina Stromae, yatangaje ahagaritse kuririmba.
Muri iki cyumweru nibwo Stromae wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga abikesha kwandika no kuririmba yatangaje ko ahagaritse kuririmba. Ntiyavuze igihe agiye kumara ataririmba gusa yavuze agiye kuba ahugiye mu kwandika.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Inrocks, yavuze ko atagifite ipfa ryo kuririmba ahubwo afite iryo kwandika, avuga ko agiye kuba aretse kuririmba akajya (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’ Umunyarwanda, uba mu gihugu cy’ u Bubiligi Paul Van Haver uzwi ku izina Stromae, yatangaje ahagaritse kuririmba.

Muri iki cyumweru nibwo Stromae wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga abikesha kwandika no kuririmba yatangaje ko ahagaritse kuririmba. Ntiyavuze igihe agiye kumara ataririmba gusa yavuze agiye kuba ahugiye mu kwandika.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Inrocks, yavuze ko atagifite ipfa ryo kuririmba ahubwo afite iryo kwandika, avuga ko agiye kuba aretse kuririmba akajya mu kwanda cyokora ngo nyuma y’ imyaka runaka azonera aririmbe.

Yagize ati “Kuririmba, nta pfa ryabyo ngifite rwose, mfite ipfa ryo kwandika, guhimba. Nsanzwe mbikora ariko nzaba mbikorera abandi. Nzongera kuririmba mu myaka runaka iri imbere”

Stromae yatangiye kumenyekana cyane muri 2009, mu ndirimbo "Alors on danse" nyuma yahoo yagiye akora n’ izindi zakunzwe nka “Papaoutai” n’ izindi. Ahagaritse kugaragara ku rubyiniro nyuma yo gushyira ahagaraga Album ya kabiri yise “Racine Carrée” ni Album yakunzwe cyane kuko nko mu Buransa honyine yagurishijeyo kopi miliyoni 2.

Stomae afite imyaka 31 y’ amavuko kuko yavutse tariki 12 Werurwe 1985. Ise ni umunyarwanda wari umuhanga cyane mu gushushanya gusa yishwe muri Jenoside wakorewe abatutsi. We n’ abavandimwe be bane nyina yababarereye mu Bubirigi.

Aheruka mu Rwanda mu kwezi kwa 10 umwaka ushize “2015” yakoreye igitaramo gikomeye kuri Stade ya Kaminuza yigenga ya ULK mu Mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa