Umuhanzi Tekno yatawe muri yombi azira kubyinana n’abakobwa bambaye ubusa mu muhanda

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 August 2019 Yasuwe: 2910

Umuhanzi uzwi cyane mu gihugu cya Nigeria,Tekno,w’imyaka 26 yatawe muri yombi azira kubyinana n’abakobwa bambaye ubusa hejuru mu modoka yacaga mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Iyi modoka yari ikikijwe n’ibirahuri inyuma byatumaga abantu bari ku muhanda barangarira aba bakobwa bari bambaye ubusa hejuru bari kubyinana n’uyu muhanzi w’icyamamare .

Polisi ya Nigeria yemeje ko kuri uyu wa Kabiri aribwo yafunze uyu muhanzi ubusanzwe amazina ye nyakuri ari Augustine Kelechi nyuma yo guteza akavuyo mu mujyi wa Lagos kubera kugaragara ari kubyinana n’abakobwa babiri bari bambaye ubusa hejuru,ari kubanyanyagizaho amafaranga .Aba bakobwa 2 nabo bahise batabwa muri yombi.

Tekno uzwi mu ndirimbo nka Pana,Go,Diana n’izindi, amaze igihe ahagaze neza mu muziki ndetse nawe ari mu bahanzi bafatanyije n’umuhanzikazi Beyonce mu ndirimbo ziri kuri Album yatuye Africa.

Tekno yatangaje ko ibi yabikoze ari gufata amashusho ya video atari agamije kwamamaza inzu zikorerwamo ubusambanyi,anasaba imbabazi abafana.

Polisi ya Lagos yavuze ko ibyo Tekno n’aba bakobwa bakoze ari urukozasoni ndetse binyuranyije n’amategeko ariyo mpamvu batawe muri yombi kugira ngo bakorweho iperereza.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cindy Sanyu wo muri Uganda yambitswe ubusa n’umufana we nyuma yo kuza...

Cindy Sanyu wo muri Uganda yambitswe ubusa n’umufana we nyuma yo kuza...
22 October 2019 Yasuwe: 4273 0

Harmonize yakoze igikorwa kidasanzwe cy’ubumuntu kitarakorwa n’undi muhanzi...

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize ukunzwe na benshi muri...
22 October 2019 Yasuwe: 2748 0

Umuhanzikazi Britney Spears n’umukunzi we bashyize hanze amafoto bari gukora...

Umuhanzikazi Britney Spears n’umukunzi we Sam Asghari beretse abakunzi babo...
22 October 2019 Yasuwe: 2331 0

Kim Kardashian yishimiye byimazeyo ibirori yakorewe n’abo mu muryango we...

Icyamamarekazi mu mideli no mu bushabitsi butandukanye Kimberly Noel...
22 October 2019 Yasuwe: 1068 0

Bushali na bagenzi be bakurikiranweho gukoresha ibiyobwabwenge bagejejwe...

Umuraperi wari ukizamuka akaba yari akunzwe mu njyana ya Kinyatrap...
22 October 2019 Yasuwe: 1005 0

Umunyarwandakazi Alliance witabiriye Miss Rwanda wari ufungiye muri Uganda...

Uwimbabazi Alliance witabiriye Miss Rwanda mu 2018, yarekuwe na Polisi ya...
22 October 2019 Yasuwe: 2539 0