skol
fortebet

Umuhanzi w’Umunyarwanda yapfiriye muri Canada

Yanditswe: Monday 18, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’Umunyarwanda wari utuye muri Canada, Kagahe Ngabo Calvin, wamamaye mu ndirimbo nka ‘Umugabo’, ‘Umurava’ n’izindi nyinshi yitabye Imana.

Sponsored Ad

Inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 18 Nzeri 2023, bikavugwa ko yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 17 Nzeri 2023, icyakora ntiharamenyekana impamvu y’urupfu rwe.

Biravugwa ko uyu muhanzi yitabye Imana mu buryo butunguranye hari hatangiye iperereza ngo hamenyekane amakuru y’icyamuhitanye.

Uyu muhanzi wari usanzwe utuye mu Mujyi wa Ottawa, yaherukaga kwitabira igitaramo yahuriyemo na Platini ku wa 2 Nzeri 2023 mu Mujyi wa Montreal.

Umwaka ushize uyu musore yari umwe mu bataramye mu gitaramo The Ben na Nel Ngabo bakoreye mu Mujyi wa Ottawa muri Nzeri, mu gihe ariko nanone muri Nyakanga uyu mwaka yataramye mu gitaramo cya Diamond cyabereye muri uyu mujyi.

Nyuma y’igitaramo Young CK yari yafatanye ifoto na Platini
Abari bateguye iki gitaramo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko batewe agahinda n’urupfu rw’uyu musore witabye Imana mu buryo butunguranye.
Young CK yamamaye mu ndirimbo Umugabo yasohotse mu 2020, iyi yaje kuyisubiranamo n’abahanzi b’amazina akomeye nka Shizzo, Ish Kevin, Bull Dogg, Young Grace, Diplomate n’abandi.

Uyu musore yitabye Imana afite imyaka 22 y’amavuko, yavuye mu Rwanda mu 2017 ubwo yari agiye kwiga muri Canada akaba ari naho yatangiriye urugendo rwa muzika mu 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa