skol
fortebet

Umuhanzi Yverry n’umugore we bibarutse umwana w’imfura

Yanditswe: Friday 02, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’umuhanzi Rugamba Yverry n’umugore we Uwase Vanessa uzwi nka Vanillah,bari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka umwana wabo w’imfura w’umukobwa.

Sponsored Ad

Uyu mwana yavutse saa sita z’ijoro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022, kuri Hopital La Croix du Sud ahazwi nko kwa Nyirinkwahaya.

Yverry ubwo yaganiraga n’Igihe yavuze ko ari ibyishimo bidasanzwe byagorana ko yabona uko abisobanura.

Ati “Ni ibintu utabasha kubona uko usobanura gusa ni byiza cyane, ndishimye cyane ubu.”

Yverry yasabye anakwa umukunzi we ndetse basezerana imbere y’Imana mu birori byabaye tariki 12 Kamena 2022,mu muhango wabereye kuri Sports View Hotel (kicukiro) wayobowe na Apostle Ruhinda Dany wo mu itorero rya life church.

Ubukwe bwabo bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Ntigurirwa Danny (Danny Country), Danny na None, Olivis wo muri Active, abanyamakuru barimo Kwizigira Jean Claude wa Radiyo Rwanda, Benjamin (Gicumbi) na Uwimana Clarisse[Clamama] ba BB Fm Umwezi ndetse na David Bayingana wabaye Parrain w’uyu muhanzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa