skol
fortebet

Umuhanzikazi Bwiza uri kuzamuka neza yasohoye amashusho y’indirimbo yakoranye na Mico the Best

Yanditswe: Tuesday 01, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Iyi ndirimbo yitwa Wibeshya’ Bwiza yakoranye na Mico The Best igiye hanze nyuma yo gusohora izindi nka Available na Yiwe na Mi Amor yakoranye na Riderman.
Bwiza umaze igihe gito cyane yinjiye mu muziki akanagirana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya , KIKAC Music yasohoye indirimbo ye ya kane ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho yakoranye n’umuhanzi Mico The Best. Iyi ndirimbo ‘Wibeshya’ ya Bwiza na Mico The Best ni imwe mu zigize EP nshya y’uyu muhanzikazi yise ‘Connect me’.
Iyi EP ni nayo (...)

Sponsored Ad

Iyi ndirimbo yitwa Wibeshya’ Bwiza yakoranye na Mico The Best igiye hanze nyuma yo gusohora izindi nka Available na Yiwe na Mi Amor yakoranye na Riderman.

Bwiza umaze igihe gito cyane yinjiye mu muziki akanagirana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya , KIKAC Music yasohoye indirimbo ye ya kane ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho yakoranye n’umuhanzi Mico The Best.

Iyi ndirimbo ‘Wibeshya’ ya Bwiza na Mico The Best ni imwe mu zigize EP nshya y’uyu muhanzikazi yise ‘Connect me’.

Iyi EP ni nayo iriho indirimbo zirimo Mi Amor, My Lady yakoranye na Social Mula, Hello yakoranye na Kevin Skaa, Lolo yakoranye na Chris Eazy, Loco yakoranye na Producer Nizbeats na Wibeshya yakoranye na Mico The Best.

Muri iyi ndirimbo Bwiza yamaze gusohora amashusho y’indirimbo yayo, aba aririmbana na Mico The Best buri wese yizeza undi kumuha urukundo rudashira.
Mico The Best aba asaba Bwiza kumuha umwanya akamwereka urukundo, undi na we akamubwira ko aramutse amuhaye uyu mwanya akawupfusha ubusa ari ibintu byabateranya.

Ni indirimbo ya kane umuhanzikazi Bwiza asohoye mu buryo bw’amashusho mu gihe cy’amezi ane gusa amaze atangiye umuziki.

Indirimbo enye zikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho kongeraho izindi ziri kuri EP zitarasohoka mu buryo bw’amashusho ariko zasohotse mu buryo bw’amajwi bigaragaza umuvuduko udasanzwe uyu muhanzikazi yinjiranye mu muziki.

Iyi ndirimbo nshya ya Bwiza na Mico The Best yakozwe mu buryo bw’amajwi na NizBeats icyakora atunganywa na BOB Pro, ni mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Fayzo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa