skol
fortebet

Umuhanzikazi Liza ari kwitegura kwibaruka umwana wa Edman baherutse gutandukana

Yanditswe: Friday 11, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Mugisha Elizabeth wamenyekanye nka (Liza Mugisha), yahishuye ko agiye kwibaruka imfura ye akaba umwana w’umunyamakuru Ishimwe Edson wamenyekanye nka Edman ubwo yakoraga kuri Prime TV batandukanye nyuma y’amezi atanu barushinze.

Sponsored Ad

Abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise Mon Bébé, Liza Mugisha yagaragaye nk’umugore utwite inda nkuru ndetse yiteguye kwibaruka imfura ye.

Mu kiganiro na Igihe Liza Mugisha yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze yifuza gutanga ubutumwa bw’urukundo ku mwana yitegura kwibaruka ariko ahamya ko ari n’impano yageneye buri mubyeyi wese witegura kwibaruka.

Ati “Ni ubutumwa nageneye umwana wanjye nitegura kwibaruka, ariko buri mubyeyi ashobora kubugenera umwana we.”

Abajijwe ku makuru y’umugabo we baherutse gutandukana nyuma y’amezi atanu gusa bakoze ubukwe, Liza Mugisha yavuze ko we yahisemo kutazigera avuga kuri iki kibazo.

Ati “Ni icyemezo cyanjye, sinifuza kuzigera mvuga kuri icyo kibazo, wenda we mwazamubaza gusa simba nshaka kubivugaho.”

Amakuru avuga ko muri Gicurasi 2022 ari bwo Liza Mugisha na Edman batandukanye nyuma y’amezi ane gusa bimukiye muri Canada aho Liza yari asanzwe atuye. Tariki 19 Ukuboza 2021 nibwo Edman n’umuhanzikazi Liza Mugisha bakoze ubukwe.

Ishimwe Edson na Mugisha Elizabeth bakoreye ubukwe mu Mujyi wa Kigali nyuma y’iminsi mike bahita berekeza muri Canada.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa