skol
fortebet

Umuhanzikazi Liza na Edman bari mu byishimo byo kwibaruka imfura

Yanditswe: Wednesday 25, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Mugisha Elizabeth wamenyekanye nka Liza Mugisha n’umugabo we Ishimwe Edson wamenyekanye nka Edman mu itangazamakuru bari mu byishimo byinshi nyuma y’uko Imana ibahaye impano y’umwana w’umuhungu.

Sponsored Ad

Aba bombi bifashishije imbugankoranyambaga zabo bagaragaje imbamutima zabo bishimira umwana w’imfura Imana yabahaye ndetse n’ibihe banyuzemo mu gihe cyo kwibaruka.

Banashimiye kandi inshui imiryango ndetse n’abavandimwe bakomeje kubereka ko bishimiye kwaguka k’umuryango wabo.

Edman na Liza bibarutse imfura yabo nyuma y’igihe bagaragaje ko bari mu myiteguro yo kwakira umwana ndetse hari hashize ukwezi Liza akorewe ibirori bikorerwa umubyeyi witegura kwibaruka bizwi nka ’Baby Shower’.

Ku wa 19 Ukuboza 2021 nibwo Edman na Liza bakoze ubukwe bemeranya kubana akaramata nk’umugore n’umugabo mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali mbere y’uko berekeza muri Canada aho Liza yari asanzwe atuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa