skol
fortebet

Umuhanzikazi Rose Muhando yahishuye ukuntu umujyanama we yari agiye kumwicira mu ishyamba

Yanditswe: Friday 07, May 2021

Sponsored Ad

Icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana Rose Muhando yavigiye kumugaragaro ubryo uwahose ari umujyanama yari agiye kumwicira mu ishyamba n’uko yari agiye kwivugana umwana we mu 2010 akamusaba kumuha miliyoni 15 z’amashiringi ya Tanzania.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi wabaye icyamamare mu ndirimbo zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana Rose Muhando , zirangajwe imbere na ‘Nibebe’ yabaye ikimenyabose muri Tanzania no muri Afrika y’Iburasirazuba. Nyuma yaje kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge, benshi bakavuga ko ari byo byashyize iherezo ku muziki we.

Mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM, Rose Muhando yeruye avuga ko ’Manager’ we mu 2010 yari agiye kumwicina n’umwana we. Yahishuye ko yari agiye kwicwa n’umujyanama we, gusa yirinda kuvuga amazina ye ariko atangaza ko ari uwamufashije kuri Album ye yise "Utamu wa Yesu".

Yagize ati "Banshyize imbunda ku mutwe bansaba kubaha miliyoni 15 z’amashiringi ya Tanzania. Bansabye kuvuga isengesho ryanjye rya nyuma maze ntangira gusenga. Imvura yaragwaga byari mu ishyamba baranyihanangirije ngo sinzagire uwo mbibwira bamwira ko nimbivuga bazanyica".

.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kumukorera ubu bugome uyu mujyanama we [Manager] byumvikana ko atari wenyine ngo yakomereje iwe mu rugo ahasanga umukobwa wamukurikiraniraga ibyo mu rugo ari kumwe n’umwana we wari ufite imyaka itanu maze bamushyira imbunda mu kanwa mu rwego rwo kwereka Muhando ko nagira icyo avuga bazamwica.

Uyu mujyanama we ngo bari barakoranye kuri Album yitwa “Utamu wa Yesu” ari nabyo byatumye ashaka kumwica akamusaba amafaranga. Nyamara ngo uyu mujyanama we yari yaramwemereye kumufasha ku bushake. Rose Muhando yavuze ko ibi byamubayeho byamusubije inyuma gusa yizeza abakunzi be ko ibyiza biri imbere.

Rose Muhando yatangaje inkuru ibabaje y’ibyamubayeho mu myaka yatambutse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa