skol
fortebet

Umuhanzikazi Sunny yishyuje nabi Nameless Campos na Bruce Melodie abashinja kumurya ibihumbi 30 by’amadolari ku ndirimbo

Yanditswe: Monday 15, Apr 2019

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Ingabire Sunlight benshi bazi nka Sunny yaguye gitumo Bruce Melodie na Nameless Campos bari muri Hotel,abatwara amatelefoni yabo,nyuma yo kubishyura amadolari ya US asaga ibihumbi 30 ntibamuhe indirimbo ye.

Sponsored Ad

Iyi ndirimbo yise Kungola yakoranye na Bruce Melodie amwishyuye ibihumbi birenga 4000 by’amadolari ya US,imaze amezi 5 ikozwe yaba mu majwi n’amashusho,ariko Nameless Campos ukora Video yanze kuyishyira hanze kandi yarishyuwe amafaranga yose.

Nkuko Sunny yabitangarije ikinyamakuru Afrimax gikorera kuri You Tube,yavuze ko amaze amezi 5 ahamagara Bruce Melodie na Nameless Campos bakanga kumwitaba ariyo mpamvu yaturutse muri Kenya aje kubishyura bikaba amahire akabagwa gitumo bari gusangirira umuvinyo muri Hoteli.

Yagize ati “Indirimbo yanjye imaze amezi 5 ikozwe ariko Melodie naramubuze.Nameless Campos niwe ufite Video,sinzi impamvu batayimpa.Maze igihe mbahamagara bakanga kunyitaba.”

Bruce Melodie nta kibazo afitanye na Sunny kuko yaririmbye mu ndirimbo yishyuriwe ndetse anagaragara mu mashusho yayo,ariko Sunny yamushinje ko ari kumugambanira kugira ngo iyi ndirimbo idasohoka,yemeza ko kuba yasanze bari kumwe bari no gusangira ari akagambane barimo ko kurigisa iyi video.

Bruce Melodie yagize ati “Indirimbo yanyishyuriye nayiririmbyemo ndetse n’amashusho nayagaragayemo.Niyishyuze Campos ufite Video ye njye twararangizanyije ntacyo ambaza.”

NamelesS Campos ukora Video yabwiye aba banyamakuru ko yagize akazi kenshi katumye atarangiza iyi ndirimbo ya Sunny,ariko ngo nta gihe bigeze bavugana ko igomba kuba yarangiye.

Yagize ati “Nta kibazo mfitanye na Sunny.Video irahari gusa ntabwo nkora video imwe gusa.Mba mfite abakiliya benshi.Yaraje asanga mfite Projects nyinshi.Ntabwo nari kuzihagarika kugira ngo mukorere.Indirimbo irahari,yakozwe neza ndetse niya Video nziza cyane buri wese azabona akayikunda.Ibintu byose gigiye kurangira,nimbona umwanya nzicara kuri Video nyirangize.Yaranyishyuye ariko ndi hafi kuyirangiza.”

Nameless Campos warimo yisekera,yeretse abanyamakuru Video y’iyi ndirimbo kuri Telefoni yari afite bigaragaza ko ihari ariko nta bushake afite bwo kuyirangiza ngo ayishyikirize Sunny.

Muri aya mashusho yagiye hanze yagaragaje Sunny afite uburakari bwinshi aho yavugaga ko yageze mu Rwanda nimugoroba avuye muri kenya hanyuma mu gitondo umwe mu nshuti ze wamunekeraga abona Bruce Melodie na Nameless binjiye muri hotel niko kuza abagwa gitumo.

Sunny wari urakaye cyane yabwiye Nameless ko agomba kurara abonye Video ye,ahita atwara telefoni ye n’iya Bruce Melodie ashinja ubugambanyi muri iyi ndirimbo Kungola.

Sunny wamamaye cyane kubera kuvuga ko nyuma y’imyaka 2 avuye mu Rwanda yibagiwe ikinyarwanda ndetse akavuga ko yatwite mu buryo bw’igitangaza ataryamanye n’umugabo,yari afite agahinda kenshi yatewe n’ubuhemu ashinja Melodie na Nameless Campos utunganya Video mu gihe amajwi yo yakozwe neza na Madebeats.

Amakuru aravuga ko Sunny yirukanwe n’umugabo we babana muri Kenya nyuma yo kumwishyura iyi ndirimbo ntayimwereke,ariyo mpamvu yaje yarakariye aba bagabo babiri bamusenyeye urugo.




Sunny arashinja Nameless Campos na Bruce Melodie gushaka kumurya ibihumbi 30 by’amadolari ya USA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa