skol
fortebet

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana yahawe ikiraka n’urusengero rwe cyo kujya atumira abagabo akoresheje ikibuno cye[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 10, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Nicah The Queen umwe mubahanzikazi bakunzwe muri Kenya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatunguye benshi ubwo yatumiraga abagabo n’abasore akoreshe amashusho agaragraza imitere y’ikibuno cye.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yahindutse ikiganiro kubera ibyo yakoze abenshi bavuga ko bidakwiriye, kuko ngo yashotoraga abagabo kurusha kubahamagarira kuza imbere y’Imana.

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru The Nairobi News, bavugako, aka ari akazi uyu mukobwa yahawe n’urusengero rwa Christ Embassy Nairobi kugirango ajye akoresha amashusho n’amafoto ye akurura abagabo ngo baze gusengera muri uru rusengero rutakigira abayoboke bahagije kubera icyorezo cya Koronavirus cyaciye abantu intege zo kujya mu nsengero.

Uyu mukobwa ufite ikibuno n’ikimero byishimirwa n’abagabo benshi muri Nairobi we avugako atari akazi yahawe, agahamya ko gukoresha umubiri we Imana yamuhaye atumira abantu kuza mu nzu y’Imana ntakibazo abibonamo.

Uyu muhanzikazi yakomeje asobanura ko urukundo akunda Imana ari ukuri bityo akaba adakwiye gucirwa urubanza ukurikije uko yambara cyangwa yitwara.

Nicah yagize ati “Nkunda Imana kandi ibyo ntibizigera bihinduka. Umubiri wanjye ntukwiye na rimwe gusobanura idini ryanjye cyangwa urukundo nkunda Kristo ndetse nzakomeza ndate ikibuno cyanjye, ahubwo ndabatumiye muzaze mu rusengero rwa Christ Embassy”.

Yakomeje agira ati “Ntimurangazwe n’amashusho gusa, murakaza neza mu nzu ya Yesu….”

Ntabwo aribwo bwa mbere Nicah anengwa n’abanya-Kenya, mu mwaka ushize yavuzweho cyane kubera amafoto yagaragaje yambaye ikariso gusa nuko abantu baramwamagana cyane bavugako nta mukozi w’Imana wiyambika ubusa.


Ibitekerezo

  • ahubwo ndabona uwonguwo arukujijisha ashaka kuyobya Abantu bimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa