skol
fortebet

Umujyanama wa Diamond yatangaje impamvu Wasafi idaheruka gusinyisha abahanzi bashya

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Babu Tale umujyanama wa Diamond yatangaje impamvu Wasafi idaheruka gusinyisha umuhanzi mushya dore ko uwo baheruka gusinyisha muri Wasafi yari Zuchu hari muri Mata 2020.

Sponsored Ad

Umujyanama w’icyamamare rurangiranwa mu muziki n’ubucuruzi Diamond Platnumz, Babu Tale yavuze ku cyemezo bafashe bagamije gukumira ibibazo bikomeye mbere y’uko biba muri Wasafi birinda kugira undi muhanzi bayinjizamo.

Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na Milliard Ayo wubatse izina mu biganiro byo kuri Youtube, Babu Tale yasobanuye byose nta na kimwe asize inyuma ,ahereye ku mvano yibyo byose ko yabaye abahanzi bagiye bayivamo.”

Babu Tale ati”Twatangiye gutinya, twajyaga dusinyisha abahanzi twihuse ariko nyuma yo kugenda kwa Rayvanny, Harmonize na Rich Mavoko twahise dutangira kugira amakenga mu byo dukora.”

Avuga icyo umuhanzi ubarizwa muri Wasafi wifuza kuyivamo asabwa, Babu yatangaje ko bose babizi ,aba agomba kwishyura atari munsi ya miliyoni 13.8Frw ariko na none ntarenge miliyoni 238.2Frw.

Asobanura impamvu yabyo agira ati”Ni ibiba bigomba kuba. Kuko kubaka umuhanzi ni urugendo rurerure ahubwo ayo twishyuza ni make ugereranije n’ibyo dukorera umuhanzi ngo abashe kugira aho agera.”

Na none ariko asobanura ko abahanzi bose bavuye muri Wasafi atari ko bishyura, atanga urugero rwa Rich Mavoko avuga ko yagiye ariko ntagire icyo yishyura nta nakurikiranwe n’amategeko.

Kugeza ubu Wasafi igizwe n’abahanzi barimo Lavalava, Mbosso, Queen Darleen na Zuchu. Uretse ariko kuba ubu iyi nzu rurangiranwa mu muziki yarahagaritse ibikorwa byo kwinjiza abahanzi bashya bakomeje gukora iyo bwabaga ngo bateze imbere abo bafite.

Babu Tale kuri ubu uri mu bagize Inteko Ishingamategeko ya Tanzania yavuze kandi ku cyerekezo cya Diamond cyo gufasha abahanzi avuga ko byatanze umusaruro ukomeye.

Babu Tale ati”Icyo kandi twavuga ni uko Diamond yahinduye uruganda rw’umuziki akaruha icyerekezo akerekana ko ari inzira nziza y’ubucuruzi akanabera umugisha abandi bahanzi.”

Diamond kugeza ubu ari mu bahanzi bakomeye muri Afurika, umuziki we ukaba ufite igikundiro mu nguni zitandukanye z’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa