skol
fortebet

Byinshi ku mukecuru w’imyaka 100 wihebeye Mukura VS

Yanditswe: Thursday 08, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mukanemeye Madeleine w’imyaka 100 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, ni umufana ukomeye w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Mukura VS ku buryo adashobora gusiba umukino w’ iyi kipe.

Sponsored Ad

Mukanemeye Madeleine w’imyaka 100 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, ni umufana ukomeye w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Mukura VS ku buryo adashobora gusiba umukino w’ iyi kipe.

Uyu mukecuru bakunze kwita ‘Mama Mukura’ kubera ko ari umukunzi ukomeye wa Mukura VS akunze kugaragara yambaye imyenda y’iyo kipe.

Amaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga yitabiriye imikino ya Mukura VS ariko by’umwihariko yavuzweho cyane ubwo yafotorwaga yubitse umutwe arira, ababajwe n’uko Ikipe y’Igihugu Amavubi itsindiwe na Ethiopia kuri Stade Huye ku gicamunsi cyo ku wa 3 Nzeri 2022.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru yagarutse kuri byinshi byaranze ubuzima bwe kuva akiri muto ndetse n’uko yisanze ari umukunzi n’umufana ukomeye wa Mukura VS.

Kuva aho atuye mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara atega moto ya 3000 Frw agiye gufana ikipe ya Mukura VS i Huye. Gusa abafana b’iyo kipe nibo bakunze kubimufashamo kuko we ari umukene utabasha kwibonera ayo mafaranga dore ko no kubona ibyo kurya bimugora.

Mu 1922 ni bwo Mukanemeye yaboneye izuba mu Mudugudu wa Kabitoki mu Kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu Karere ka Gisagara; ni umuhererezi mu bana umunani bavukana.

Mukanemeye yabwiye IGIHE ko yatangiye gukunda umupira w’amaguru akiri muto yiga mu mashuri abanza ndetse akagerageza no kuwukina.

Yagiye akunda kujya kureba umupira w’amaguru aho abahungu bari gukinira karere rimwe na rimwe na we agakinana na bo.

Yibuka ko ubwo yari inkumi yagiye kureba imikino y’umupira w’amaguru yitabiriwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Ati “Nakundaga kujya kureba umupira i Nyanza n’i Butare nkabona Rudahigwa yaje kuwureba.”

Mukanemeye w’imyaka 100 y’amavuko ni umukunzi akanaba n’umufana ukomeye wa Mukura VS

Mu 1963 ubwo Ikipe ya Mukura VS yashingwaga yamenye ayo makuru atangira no kujya ajya kureba imikino yayo yisanga ari umukunzi n’umufana wayo kugeza n’ubu.

Ni kenshi Mukanemeye agaragara kuri Stade Huye na Stade Kamena mu Mujyi wa Huye yitabiriye imikino ya Mukura VS.

Ati “Mukura ndayikunda kuva kera kugeza n’ubu; ni yo kipe nkunda. Iyo yatsinzwe ndababara yatsinda nkishima.”

Yavuze ko ayikunda kuko ari ikipe nziza kandi adashobora kuyireka ngo ni uko yatsinzwe.

Uyu mukecuru akunze kugaragara yambaye imyenda ya Mukura Vs

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa