skol
fortebet

Umukinnyi wa Filime Gérard Depardieu akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu abagore 13

Yanditswe: Thursday 13, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe umukinnyi wa filime w’umufaransa Gérard Xavier Marcel Depardieu akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoze muri 2018 yongeye kujynwa mu nkinko akurikiranyweho gusambanya abagore 13.

Sponsored Ad

Ibi ni ibirego byazamuwe n’abakinnyi ba filime, abakora mu by’ubwiza n’abatunganya filime bavuga ko bimwe muri ibi byaha yabikoze mu gihe cyo gufata amashusho ya filime 11 zasohotse hagati ya 2004 na 2022, harimo iyitwa Marseille Series.

Batatu muri abo bagore bamaze gutanga ibirego, bavuga ko bamwe muri bo batinya kugana ubutabera kubera izina Gérard Depardieu afite muri sinema yo mu Bufaransa.

Umwe muri bo yagize ati "Bamwe muri twe babivuyemo abandi ntibanatekereza kubizamo kuko bumva ko ijambo ryabo riri hasi ndetse bishobora no gushyira iherezo ku mwuga wabo."

Uwitwa Sarah Brooks avuga ko uyu mugabo w’imyaka 74 yamuhohoteye ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho ya filime, abari aho bose babihindura urwenya.

Umwe mu bagore bakinanye na Gérard Depardieu muri filime yitwa “Big House” yo mu 2015, yatanze ubuhamya ko yahanganye n’uyu mugabo ishuro nyinshi amukorakora, ashaka kumukora mu myanya y’ibanga.

Bamwe mu batunganya filime bakoranye n’uyu mugabo bavuga ko ibivugwa n’aba bagore ntabyo bigeze babona, nyamara Fabien Oteniente we yemeye ko rimwe yigeze kubwira Gérard Depardieu kwitwara neza ku bagore.

Ibi birego byose Depardieu ashinjwa, abihakana yivuye inyuma ndetse kenshi iyo yegerewe n’itangazamakuru ntaba ashaka kugira icyo abivugaho.

Si ubwa mbere ibi birego bitanzwe kuri Gérard Depardieu, dore ko mu 2018 Charlotte Arnould yamujyanye mu nkiko amushinja kumufata ku ngufu inshuro ebyiri, ubwo bari mu rugo rwe i Paris.

Muri Gicurasi 2021 Gérard Depardieu yasabye ko ibi ibirego bikurwaho kuko bidafite ishingiro, gusa icyifuzo cye cyateshejwe agaciro muri Werurwe 2022 n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris, ubu iperereza riracyakomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa