skol
fortebet

Umukobwa wa Kim Kardashian na Kanye West agiye gucuruza ibirungo by’ubwiza

Yanditswe: Thursday 27, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

North West imfura ya Kanye West na Kim Kardashian yinjiye mu bucuruzi bw’ibirungo by’ubwiza afite imyaka icyenda gusa.

Sponsored Ad

Amakuru ahari ahamya ko ikigo cy’bucuruzi cy’ibirungo by’ubwiza cya North West cyamaze kwandikwa mu mu rwego rw’igihugu rushinzwe ipantati n’ibicuruzwa United States Patent and Trademark Office (USPTO).

Mu mpapuro zamaze kujya ahagaragara zigaragaza ko iki kigo cyanditse mu mazina ya Noth West.

Bimwe mu bizacuruzwa n’iki kigo birimo amavuta arinda uruhu kumagana, amavuta yo mu maso, ayo koroshya uruhu, ayo kujyana mu bwogero, ayo gusiga inzara, ayo mu musatsi, Shampoos ndetse n’ibikinisho by’abana.

Aya makuru agiye hanze nyuma y’iminsi mike uyu mukobwa yari amaze asangiza abarenga miliyoni 15 bamukurikira kuri Tik Tok amashusho ye ari gukoresha maquillage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa