skol
fortebet

Umukobwa wandagajwe nyuma yo kwitabira Miss Rwanda bibazwa nde ?

Yanditswe: Sunday 30, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubwiza, Ubwenge ndetse n’Umuco ni ishingiro nyirizina ry’Umukobwa ubyujuje kurusha abandi nta kabuza niwe ugomba kwegukana ikamba rikomeye rya Nyampinga w’u Rwanda.Gusa uko iri rushanwa ritera imbere niko benshi bibaza byinshi kuri ryo. Ubwiza bureberwa he ? Kuki ? Ubwenge bupimwa bute ? Umuco ugerwa kuki ?

Sponsored Ad

Umunyarwanda yaravuze ngo ubwiza bw’Umuntu bubonwa n’ubureba, kuko uko nabona umuntu nkabona ni mwiza, siko mugenzi wange yabibona, cyangwa se twanabihurizaho ariko ugasanga umwe akunda ubyibushye undi ugasanga akunda unanutse.

Umwe ugasanga akunda uw’inzobe, Undi uw’Igikara.Kugira ngo amaso ya muntu azahurize ku kintu kimwe bizagorana.

Ku bemera Igitabo cya Bibiliya bakanagisoma, mu gitabo Cy’Abacamanza ibice 16 ,havugwamo inkuru ya Samson na Delilah, uyu Delilah bivugwa ko yari Umukobwa mwiza cyane,ndetse ubwiza bwe bwaje kureshya ndetse butuma umugabo w’umunyembaraga ku isi ariwe Samson amena ibanga rikomeye ry’isoko z’imbaraga zitangaje yari afite.

Iki gitabo kandi cyongera kuvuga ku mugore witwa Esther nawe ko yari afite ubwiza buhebuje,gusa ibi byose bishingiye ku bitekerezo bwite by’uwabonye cyangwa uwanditse iki gitabo,ku buryo bibaye bishoboka ko Delilah wamugarura mu buzima akaza i Kigali hari ababona hari abandi bakobwa bamurusha Ubwiza.

Kuri iyi ngingo y’Ubwiza idakunze kuvugwaho rumwe, hari n’abemeza bashikamye ko ubwiza ari ku mutima, ibindi ko uwabonye amafaranga akisiga acya. Abandi bakongera bati Umubiri ni ubusa n’ejo wabora. "Ubwiza ni Kumutima".

Mu nkoranyamagambo ya Oxford ho basobanura ko Ubwiza ari’ Ihuriro ry’imico, Imiterere, ibara, cyangwa imimerere, ishimisha ibyiyumvo by’ubibona!".

Nta kabuza niyo mpamvu mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda haba harimo abakemurampaka batanga amanota kuri iyi ngingo kuko buri wese afite uko areba.

Uwo bahurijeho wagize amanota menshi y’Ubwiza, ubwo uwo aba ari mwiza Mu mboni zabo kandi baba bahagarariye buri wese, kandi birumvikana ntago twese twajya gutanga amanota ngo bikunde.

Abakemurampaka: Mutesi Jolly, James Munyaneza na Evelyne Umurerwa

Ubwenge. Ubwenge ni ijambo rigari kandi risobanurwa mu buryo bwinshi. Twese dufite ubwenge Imana yaturemanye,ariko ntibungana.

Umwana wese uvutse adafite ubumuga bwo mu mutwe, ntuzigera ubona afata ibere rya nyina ngo arishyire mu kirenge,ahubwo azariboneza mu kanwa neza kandi amenye gukurura amashereka.

Iyo dukuze tujya mu Ishuli. Inzira y’Ubuzima igatangira.Iyo umwigisha yigishije, yagera kumusozo agatanga isuzumabumenyi ngo arebe niba ibyo yigishije byinjiye neza mu bigishwa,ugize amanota menshi kurusha abandi akabikora kenshi abo bigana batangira kuvuga ngo kanaka azi UBWENGE.

Gusa nkuko nabivuze haruguru ntago ubwenge bungana, ushobora kuba ufite ubwenge n’ubuhanga mu kugurutsa indege, nge nkaba mbufite mu kugutekera ifunguro rikunezeza uvuye kugurutsa iyo Ndege.Niyo mpamvu hashyizweho igipimo nyirizina gipima ingano y’ubwenge bwa muntu.

Mu gupima ubwenge bwa muntu hakoreshwa icyitwa IQ (Intelligence Quotient) igapimwa hakoreshejwe Mental Age / Chronological Age x 100.Gusa sinzi neza niba abagize akanama Nkemurampaka gatanga amanota mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda bapima ubwenge bagendeye kuri ibi bipimo bya gihanga.

Igisubizo ni ’OYA’. ariko kuko ibi bidakorwa harebwa ndetse hakanibandwa ku bumenyi rusange,nko kubaza Umukobwa bati "Nutsindira ikamba niki ubona rizamarira abanyarwanda?".

Umuco Iyo Usomye ku rubuga rwa www.wikirwanda.org basobanura ko Umuco ari urwunge rw’ibitekerezohame n’umurage dukomora ku bakurambere.Umuco ni intera igenda igerwaho ,ivuka ku myivugururire y’imibereho y’ububanyi n’amahanga.

Bakongera bakavuga ko Umuco ari urusobe rw’imyihariko abantu baba bafite ibatandukanya n’abandi batari bo. Birumvikana ko umuco w’abatuye igihugu iki n’iki ari ya ngingo ituma bagira bati “ni aba,ni bariya”.Bityo bakaba batakwitiranya Abanyarwanda n’Abanyatanzaniya,Abanyazambiya n’Abanyafurika y’Epfo……

Dushingiye kuri izi ngingo shingiro eshatu zigenderwaho mu kugena Nyampinga w’U Rwanda, benshi mu bakurikira iri rushanwa bisa nkaho hitabwa cyane ku bwiza bugaragara cyangwa be Bufatika (Phisical Appearance).

Ibi bigatuma hari abarengera yaba hari umukobwa mu bitabiriye irushanwa utishimiye ujya ku mbuga nkoranyambaga zawe ukaba wamwibasira yewe bikaba byaca intege abandi bari bafite gahunda yo kwitabira iri rushanwa cyangwa se uwo wibasiwe akaba yahura n’ikibazo cy’ihungabana.

Kuwa 29 Mutarama uyu mwaka, nibwo iri rushanwa rya Miss Rwanda 2022 ryatangiye i Musanze. Mu bakobwa 43 biyamamarije guhagararira intara y’Amajyaruguru harimo n’uwitwa Uwamariya Jacqueline.

Uyu mukobwa yahawe numero 07,yari afite umushinga wo kwita no Guhangana n’ikibazo k’ihindagurika ry’Ikirere,gusa ku bw’amahirwe ye make ntago yigeze ahabwa amahirwe yo guhagararira iyi ntara muri aya marushanwa.

Uwamariya Jacqueline washakaga kuba Missrwanda 2022

Nyuma y’aho, uyu mukobwa yaje kuvugwaho ibintu byinshi bitandukanye ndetse bamwe barenga gutebya ahubwo hakazamo nibyo wakita gusebya cyangwa kwandagaza.

Ku mafoto y’uyu mwari yashyizwe ku rubuga rwa Instagram rwa Miss Rwanda, hajeho ibitekerezo byinshi ariko ubona ko biri mu mujyo wo kunnyega uyu mwana w’Umukobwa.

Aya mafoto kandi ye yakoreshejwe ku rubuga rwa Twitter s’ukumwibasira bishyira cyera. Nk’uwitwa Rameck Gisanintwari yagize ati "Mwarakoze kwigirira ikizere mukiyandikisha muri Miss Rwanda 2022. Icyo kizere cyonyine mwigiriye cyahagurutsa indege,mugikoreshe mwiteza imbere mu guhinga amashyamba."

Iyi Post nyuma y’iminota micye yahise isibwa. Uwiyita Spina w’Ibwami nawe yakoresheje ifoto y’uyu mukobwa maze akoza ibaba muri wino arandika ati" Nk’uyu ninde wamushutse ngo yiyandikishe muri Miss Rwanda koko ?"

Undi wiyita Rwandan Girl yakoresheje ifoto y’uyu mukobwa aravuga ati" Ntago wafatanya kurwara ibiheri no kuba Miss Rwanda ngo bikunde"

Ibi byose bimaze kuba, twibajije tuti Umukobwa wiyamamarije kuba Nyampinga w’U Rwanda nyuma akibasirwa cyangwa akandagazwa bishingiye ku migaragarire agasebywa kukarubanda bibazwa nde ?

Twagerageje guhamagara Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back up itegura Miss Rwanda ngo bagire icyo babivugaho gusa inshuro zose twabigerageje numero ye ntiyacagamo.

Twanamwoherereje ubutumwa kuri Whatsapp bigaragara ko yabubonye ariko ubwo twakoraga iyi nkuru yari atarasubiza.Umunsi yadusubije tuzabatangariza icyo yabivuzeho mu nkuru zacu zitaha.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa