Umukobwa wo muri Botswana yagizwe Miss Africa Clabar agaragirwa n’umunyarwandakazi
Yanditswe: Thursday 28, Dec 2017
Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Botswana , Base Balopi niwe wagizwe Nyampinga wa Africa Clabal 2017 mu gihe umunyarwandakazi Mutoni Fiona yabaye igisonga cya mbere mu irushanwa ryaberaga muri Nigeria.
Nk’uko byari biteganyijwe Miss Africa 2017 yatangajwe mu birori bikomeye byabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umunyarwandakazi Phiona Mutoni Naringwa , wabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2015, niwe wari uhagarariye u Rwanda muri (...)
Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Botswana , Base Balopi niwe wagizwe Nyampinga wa Africa Clabal 2017 mu gihe umunyarwandakazi Mutoni Fiona yabaye igisonga cya mbere mu irushanwa ryaberaga muri Nigeria.
Nk’uko byari biteganyijwe Miss Africa 2017 yatangajwe mu birori bikomeye byabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umunyarwandakazi Phiona Mutoni Naringwa , wabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2015, niwe wari uhagarariye u Rwanda muri iryo rushanwa ry’ubwiza, igisonga cya kabiri cyabaye Nyampinga wo muri Afurika y’Epfo.
Abakobwa 25 baturutse mu bihugu bitandukanye nibo bari bahataniye muri iri rushanwa rimaze ibyumweru bibiri ribera muri Leta ya Cross Rivers yo muri Nigeria.
Gaseangwe Balopi wo muri Botswana wambitswe ikamba
Uyu mukobwa wo muri Botswana yasimbuye Uwo muri Angola Loretta Mendez wari wambaye iri kamba rya 2016.Ibirori bikaba byabareye ahitwa Calabr Internation Confrence Centre.
Miss Africa Calabar yahembwe imodoka nshya n’ibihumbi 30 by’Amadolari ya Amerika (abarirwa muri miliyoni 25RWf )n’ibindi bihembo bitandukanye. Batanu ba mbere baturuka mu bihugu bya Namibia, Botswana, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo n’u Rwanda.
Mu gihe bamaze muri Nigeria abakobwa bose bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura ahantu hatandukanye, gukora isuku mu duce dutandukanye, gutaha ibikorwa remezo birimo umuyobora w’amazi meza n’ibindi.
Uyu muhango kandi wasusurukijwe n’abahanzi barimo umuririmbyi wo mu Rwanda witwa Neza, Tekno na Runtown bo muri Nigeria, Vanessa Mdee wo muri Tanzania na Mafikizolo bo muri Afurika y’Epfo.
Base Balopi wagizwe Miss Africa Calabar 2017
Umunya-Afurika y’Epfokazi, igisonga cya gatatu
Stephanie (Nambia) yabonetse muri 5 ba mbere
Uwo muri Sudani y’Epfo yaje muri batanu ba mbere
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *