skol
fortebet

Umukunzi w’igikomangoma Harry yahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2018

Sponsored Ad

Rachel Meghan Markle w’imyaka 36 y’amavuko ugiye gushyingiranwa n’igikomangoma Harry yafashe umwanzuro wo guhagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Uyu mugore watandukanye n’umugabo mbere wamenyekanye mu ruhando rwa Cinema I Hollywood, ahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga habura amaezi ane ngo arushinge na Prince Harry bamaranye umwaka mu rukundo.
Umwe mu nshuti z’uyu mugore yabwiye ABC NEWS ko Markle yafashe umwanzuro wo kureka gukoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’uko abonye atakibona (...)

Sponsored Ad

Rachel Meghan Markle w’imyaka 36 y’amavuko ugiye gushyingiranwa n’igikomangoma Harry yafashe umwanzuro wo guhagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Uyu mugore watandukanye n’umugabo mbere wamenyekanye mu ruhando rwa Cinema I Hollywood, ahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga habura amaezi ane ngo arushinge na Prince Harry bamaranye umwaka mu rukundo.

Umwe mu nshuti z’uyu mugore yabwiye ABC NEWS ko Markle yafashe umwanzuro wo kureka gukoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’uko abonye atakibona umwanya wo gusubizima ubutumwa, ati “Markle yishimiraga buri wese wamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga kuva atangiye kuzikoresha kugeza ubu ariko kubera y’uko yari amaze iminsi atazikoresha yafashe umwanzuro wo kubihagarika burundu.”

Iki cyemezo yagifashe kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Mutarama 2017 avuga ko yamaze gusiba burundu imbuga ziwe zose nkoranyambaga nka Facebook,Twitter ndetse na Instagram.Iki cyemezo gikurikiye umwanzuro yafashe wo guhagarika burundu gukina filime.

Aba bombi bagiye kurushinga

Uyu mugore uzwi cyane muri filime y’uruhererekane yitwa ’Suits : Avocats sur mesure’ aho ari umukinnyi w’ibanze Rachel Zane yihanganishije buri wese abasaba kumwihangana kubw’icyemezo avuga ko bitewe n’ubuzima bwe bwite yitegura kwinjiramo haribyo agomba kureka kugirango abashe gukomeza kubaho neza.

ABC NEWS ivuga ko ubwo Meghan yatangiraga gukundana na Prince Harry yahise agabanya gukoresha imbuga nkoranyambaga yiyegurira umukunzi we,ibi binashimangirwa no kuba yaherukaga gushyira ubutumwa cyangwa amafoto ku mbuga nkoranyambga muri Mata 2017.

Yamwambitse impeta

Markel afite inkomoka ku babyeyi badahuje inkomoko, umwe ni umuzungu undi ni umwirabura. Urukundo rw’abo rwamenywe nyuma y’uko igikomangoma Harry ateye ivi agasaba umukunzi we ko yamwemerera bakabana nk’umugabo n’umugore.

Ab’ibwami bavuga ko mbere y’uko iyo wamaze kwinjira ibwami biba bibujijwe gushyira ubuzima bwawe bwose hanze uretse Kensington palace yahawe uburenganzira bwo gutangaza amakuru y’ibwami.

Harry aherutse gutangaza ko yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’impeta yambitse umukunzi we, iyo impeta igizwe n’utubuye tubiri duto twari twarabitswe na nyina, igikomangoma Diana.

Prince n’umukunzi we bazakora ubukwe kuwa 19 Gicurasi 2018 muri Chapele ya George mu mujyi wa Windsor Castle.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa