skol
fortebet

Umukunzi wa Humble yakorewe ibirori byo guha ikaze umwana agiye kubyara

Yanditswe: Sunday 07, Jan 2018

Sponsored Ad

Umunyamerikakazi, Amy Blauman umukunzi w’umuhanzi Humble Jizzo wa Urban Boys, yakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’ byo guha ikaze umwana w’imfura bagiye kubyara mu minsi ya vuba.
Humble na Amy bagiye kwibaruka umwana w’umukobwa mu mezi make ari imbere.Ibi birori bya ‘Bridal Shower’ byabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku ivuko ry’umukunzi wa Humble Jizzo aho bagiye kumara ibyumeru bitatu. Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Humble yerekanye amafoto ari kumwe n’umugore we ndetse n’inshuti (...)

Sponsored Ad

Umunyamerikakazi, Amy Blauman umukunzi w’umuhanzi Humble Jizzo wa Urban Boys, yakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’ byo guha ikaze umwana w’imfura bagiye kubyara mu minsi ya vuba.

Humble na Amy bagiye kwibaruka umwana w’umukobwa mu mezi make ari imbere.Ibi birori bya ‘Bridal Shower’ byabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku ivuko ry’umukunzi wa Humble Jizzo aho bagiye kumara ibyumeru bitatu.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Humble yerekanye amafoto ari kumwe n’umugore we ndetse n’inshuti n’abavandimwe. Uyu muhanzi kandi yashimye bikomeye abantu bose bitabiriye iki gikorwa cyo guha ikaze bagiye kwibaruka.

Yagize ati “ Ubizima bw’umwana wavutse n’impamvuyo kwishima. Turashimira buri wese ku rukundo rukomeye n’inkunga mwaduteye muri ibi birori byo kwifuriza ikaze umwana wanjye na Amy, ugiye kuza vuba.”

Umukunzi wa Humble yahawe impano n’impanuro nk’imyenda n’ibindi bikoresho azifashisha ubwo aza yibarutse umwana w’umukobwa.Ni umwana wa kabiri kuri Humble kuko asanzwe afite undi mwana yabyaye mbere.

Mu gihe Humble Jizzo amaze ari muri Amerika yerekanywe kwa sebukwe na Nyirabukwe.Yavuye mu Rwanda abwiye itangazamakuru ko atazi igihe azagarukira ko byose bizaterwa n’uko ibyo bateguye bizagenda aho ashobora kugera mu Rwanda muri Gashyantare 2018.

Aba bombi basubitse ubukwe muri 2017 nyuma yo kumenya ko umukunzi we Amy atwite,bafashe umwanzuro wo gusubukura uyu mushinga muri uyu mwaka wa 2018 dore ko bombi bamaze kwerekanwa mu miryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa