skol
fortebet

Umulisa Edith wakiniye amakipe atandukanye arimo Amavubi yitabye Imana

Yanditswe: Monday 26, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umulisa Edith wahoze akinira ikipe y’igihugu y’Amavubi y’abagore , APR WFC na As Kigali WFC, yitabye Imana azize uburwayi.

Sponsored Ad

Ni inkuru mbi yamenyekanye Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere ivuga ko uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore ndetse akaba yarakiniye As Kigali WFC yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi, akaba yaguye mu bitaro bya Butaro.

Umulisa Edith yitabye Imana aheruka muri Freedom WFC yerekejemo muri 2020 ariko muri uyu mwaka akaba atarigeze agaragara kubera uburwayi yahuye nabwo.

Guhera muri 2009 Edith yakiniye ikipe y’Igihugu y’Amavubi ari myugariro aho yakinaga nka nimero ya 4 cyangwa 5.

Urupfu rwa Edith n’Igihombo gikomeye ku banyarwanda bose by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru kuko yari umwe mu bakinnyi beza Igihugu gifite akaba intangarugero mu gihe ari mu kazi ndetse no hanze yako.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa