skol
fortebet

Umunyagikundiro The Ben ati “Nkoze amateka atazibagirana!”

Yanditswe: Sunday 01, Jan 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umunyagikundiro Mugisha Benjamin[The Ben] yakoze igitaramo cy’amateka cyahuruje ibihumbi by’abafana, yaririmbiye kuri Stade Amahoro mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Mutarama 2017 nyuma y’imyaka itandatu yari ishize adakandagira mu Rwanda.
Igitaramo cya East African Party cyari kimaze imyaka icyenda gitumirwamo abahanzi bakomeye muri Afurika, u Burayi na Amerika, The Ben abaye umuhanzi wa mbere uvuka mu Rwanda uhinduye aya mateka. Mu myaka yashize hagiye hatumirwa abakomeye nka Fuse ODG, (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umunyagikundiro Mugisha Benjamin[The Ben] yakoze igitaramo cy’amateka cyahuruje ibihumbi by’abafana, yaririmbiye kuri Stade Amahoro mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Mutarama 2017 nyuma y’imyaka itandatu yari ishize adakandagira mu Rwanda.

Igitaramo cya East African Party cyari kimaze imyaka icyenda gitumirwamo abahanzi bakomeye muri Afurika, u Burayi na Amerika, The Ben abaye umuhanzi wa mbere uvuka mu Rwanda uhinduye aya mateka. Mu myaka yashize hagiye hatumirwa abakomeye nka Fuse ODG, Mr Flavour, Diamond Platnumz n’abandi.

The Ben yashyigikiwe bikomeye, mu baje kumureba ntihasigaye n’iyonka ndetse bose bamufashaga kuririmba indirimbo ze mu buryo bwumvikanisha ko umuziki we wabacengeye mu mitsi n’imisokoro. Igitaramo cya The Ben cyitabiriwe n’isinzi ry’abafana babarirwaga mu bihumbi birenga icumi.

Yabanjirijwe n’abandi bahanzi basanzwe baharawe muri iki gihe mu Rwanda barimo Buravan, Charly&Nina ndetse na Bruce Melody. Aba bahanzi bishimiwe buri wese ku rwego rwe gusa The Ben yahageze abibagiza abamubanjirije bose.

Tom Close ni we wakiriye The Ben, yabanje kumuvuga ibigwi ko ‘ari umuhanzi w’umuhanga u Rwanda rufite’. Yongeyeho ati “Natangiye kumenyekana mbere ya The Ben ariko yagize uruhare rukomeye ngo mbere uyu muzi.”

Ahagana saa tatu z’ijoro ni bwo The Ben yaje ku rubyiniro, yakirwa n’urusaku rwinshi rw’abantu bamwerekaga ko bamwishimiye.

Yageze ku rubyiniro, n’ibyishimo byinshi, abafana ibihumbi n’ibihumbi bari baje kumureba bamwakirije amashyi y’urufaya, abari bazanye ibyapa bishushanyijeho isura ye babishyira hejuru bamwereka ko bamufite ku mutima.

Uyu muhanzi wagaragarijwe ko yishimiwe cyane yahise yanzika n’umuziki ahereye ku ndirimbo ze zikunzwe muri iki gihe ageze hagati avangamo izakunzwe mu myaka yo hambere. Abafana baririmbanaga na we, ubona bishimye ku maso. Abenshi bari bafite icyo kunywa mu ntoki buri wese yegeranye n’inshuti ze bazanye mu matsinda.

Mu gitaramo kidasanzwe, The Ben yataramiye i Kigali aho abakunzi b’umuziki mu ngeri zinyuranye by’umwihariko abakuze n’abakibyiruka bari baje kumureba bacinya akadiho. Buri mufana yatashye yirahira ubuhanga bwa The Ben, buri wese kandi yatashye ubona ku maso afite isura yishimye ndetse ukabona ko umubiri we wizihiwe n’uburyohe bw’umuziki The Ben yagaburiye amatwi ye.

Mu ruhuri rw’umuziki w’imbonekarimwe wacurangiwe mu gitaramo cy’amateka adasanzwe The Ben yakoreye mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu atahakandagiza ikirenge yaririmbye mu gihe kigera ku masaha abiri.

Nta munota n’umwe The Ben yafashe wo kuruhuka, bitandukanye n’abandi bahanzi mu masaha yamaze aririmba ntiyigeze asoma ku mazi cyangwa ngo avune akagongo ari nacyo benshi bahereyeho bamukurira ingofero.

The Ben yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, zimwe mu zatumye zatumye abakunzi be bajya mu bicu ni ‘Habibi’, ‘Ntacyadutanya’, ‘Only You’, I’m In Love’, ‘Imfubyi’ ft Bull Dogg n’izindi.

The Ben yaje kuririmba i Kigali ku gitekerezo n’ingufu za Mushyomba Joseph uyobora East African Promoters yanashimiye cyane muri iki gitaramo.

By’umwihariko, wabonaga ko umubare munini w’abari bitabiriye iki gitaramo wiganjemo ababyeyi bakuze, urubyiruko, abagitangira guca akenge n’abakiri bato cyane.

Mu gihe byinshi mu bitaramo bisanzwe bitegurwa mu Rwanda usanga byitabirwa ahanini n’urubyiruko, icyo The Ben yakoreye i Kigali cyitabiriwe n’ingeri ziganjemo abakuze. Muri iki gitaramo harimo ingeri zinyuranye z’abantu, wumvaga mu biganiro hagati yabo harimo abakoresha Icyongereza, Lingala, Igiswahili, Ikinyarwanda n’izindi ndimi. Mu byo The Ben yavugaga na we yakoreshaga cyane Ikinyarwanda ariko akavangamo Icyongereza kugira ngo n’abanyamahanga bumve.

Mu bwiganze bw’amagambo ashimira, The Ben yibutsaga abaje kumureba ko ari ‘Umunyarwanda’, akongeraho ko ‘yagiye muri Amerika azi neza ko agomba kuzagaruka’.

Nyuma yo kuririmba ‘Ntacyadutanya’ yagize ati “Ibi biratangaje cyane, ndumva ari inzozi, ndumva ndi kurota.” Uko ibyishimo byasaga The Ben niko yiyamburaga imikufi ihenze yari yambaye mu ijosi akayijugunya mu bafana akababwira ati “Ibi byose ni mwe mbikesha.”

Yashize ikiniga yagize mu 2009

The Ben yavuze ko mu bihe by’ingenzi afite mu buzima bwe adateze kuzibagirwa igitaramo cye cyaburijwemo kuwa 1 Kanama 2009 ubwo yari agiye kuririmbira kuri Petit Stade hakavuka umuvundo ukomeye watumye polisi igihagarika ataririmbye.

Amashusho y’ibyabereye muri iki gitaramo yanze gusibangana mu mutima we. Icyo gihe benshi bararize, abandi barakomereka kubera umuvundo wari mu bafana buri wese abyiganira kureba ‘The Ben’ wabicaga bigacika mu ndirimbo ‘Amahirwe ya Nyuma’, ‘Wigenda’ n’izindi.

The Ben na we yabonye iby’uyu muvundo n’uburyo amagana y’abafana yaheze hanze na we yaraturitse arira ay’abana mu maso y’itangazamakuru n’abakunzi be. Ni cyo gitaramo cy’amateka cya nyuma yakoze mbere y’uko ava mu gihugu akajya kuba mu mahanga uruberera.

Nyuma y’imyaka igera kuri irindwi ibi bibaye, The Ben yavuze ku nshuro ya mbere ko ashize ikiniga. Yabivuze apfukamye hasi imbere y’abafana arangije yihanagura amarira akomeza umuziki.

Yagize ati “Itariki ya mbere z’ukwa munani 2009, Abanyarwanda twese turi hano twari hano hirya muri Petit Stade, maranye ikiniga imyaka irenga itandatu, nishimiye guhagarara imbere yanyu mbashimira. Murakoze cyane.”

Yaherekejwe n’ababyeyi yungutse muri Amerika

Mu myaka The Ben amaze muri Amerika yavuze ko byinshi yagezeho abikesha Abanyamerika babiri[umugabo n’umugore] batuye i Chicago. Aba banamuherekeje aza i Kigali, yaberetse abafana anavuga ko ‘bifite igisobanuro gikomeye’.

Yagize ati “Isi aho iva ikagera igira abantu bafite imitima, igihe najyaga hariya munsi y’urugo[muri Amerika] mu by’ukuri nari nzi ko nzagaruka […] Mfite ababyeyi hano mu Rwanda murabizi ko ari abakozi b’Imana baba bari mu yindi mirimo, nagize amahirwe yo kubona abandi babyeyi muri Amerika, bakoze ibyo mwagakwiriye kuba mwarakoze iyo duhura…”

Ibitekerezo

  • THE BEN TURAMWEMERA CYANE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa