skol
fortebet

Umunyamakuru Assumpta yasezeranye n’umukunzi we(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 23, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru Abayezu Marie Assumpta, w’Ikigo cy’Itangazamakuru,RBA, yasezeranye imbere y’amategeko na Niyobuhungiro Caleb, wari waramwambitse impeta.

Sponsored Ad

Abayezu n’Umukunzi we basezeranye kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukuboza 2022, mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Kuwa 29 Gicurasi 2022, nibwo Niyobuhungiro yasabye Abayezu ko yazamubera umugore bakabana akaramata.

Biteganyijwe ko ku wa 27 Ukuboza 2022 i saa tatu z’igitondo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa bizabera muri Golden Garden ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Gusezerana imbere y’Imana nabyo bizabera muri ubwo busitani buteye amabengeza akaba ari naho hazakirirwa abashyitsi n’abasangwa bazaba batashwe ubukwe bw’aba bombi.

Abayezu Marie Assumpta yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Radiyo/TV10, Isango Radio/TV aho yavuye yerekeza kuri RBA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa