skol
fortebet

Umunyamakuru Emarito yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 05, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru ubimazemo igihe kinini, Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito yakoze ubukwe n’umukunzi we Umwali Liliane bamaze bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, ababwitabiriye basusurutswa n’Itorero Inyamibwa.

Sponsored Ad

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023, bwabereye mu busitani bwa Panorama ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Bwahuje inshuti, abavandimwe, imiryango n’abandi bashyigikiye intambwe yatewe n’uyu muryango mushya.

Nyuma yo gusaba no gukwa, Emmalio yanasezeranye imbere y’Imana n’uyu mukunzi we mu muhango wabereye kuri EAR Remera.

Uyu munyamakuru wakoreye Royal TV, yabanje gusohora amashusho kuri konti ye ya Instagram, amugaragaza ari kumwe n’abandi bamuhereje gusaba no gukwa.

Mu bukwe hagati, Itorero Inyamibwa ryinikije mu ndirimbo za Kinyarwanda ubundi ababwitabiriye baranogerwa.

Ku wa 2 Kanama 2022, nibwo Emmalito yambitse impeta umukunzi we nyuma y’igihe cyari gishize bari mu munyenga w’urukundo.

Icyo gihe Emmalito yatangaje ko umukunzi we yujuje buri kimwe byatumye yiyemeza kubana nawe.

Uyu munyamakuru usanzwe ufite inzu y’imideli yise ‘Loto Ris Design’, yavuze ko imyaka itanu ishize ari mu rukundo n’uyu mukobwa.

Amusobanura nk’umuntu udasanzwe mu buzima bwe, byatumye yiyemeza ko amubera umufasha.

Ati “Twari tumaze iminsi dutekereza kujya mu biruhuko, kuko twashakaga ahantu hihariye. Urabona ko ahantu twafatiye amafoto ari heza cyane.” Muri aka gace ka Nyeri ba mukerarugendo bakunda kuhasura cyane.

Umwali asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada. Emmalito avuga ko bitari byoroshye gukundana n’umuntu uri kure, ariko byarashobotse hamwe no kwizera.

Ati “Tumaranye imyaka itanu mu rukundo, dukundana mu bihe bitoroshye bya ‘Long distance relationship’ ariko igihe cyari iki ko dufata icyemezo kugira ngo tugire ikindi twubaka.”








Photos: Inyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa