skol
fortebet

Umunyamakuru Emmalito ahishuye ikintu yakundiye umukobwa aherutse kwambika impeta bimugoye

Yanditswe: Wednesday 31, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru wa Isibo Tv Murenzi Emmanuel wamenyekanye nka Emmalito mw’itangazamakuru ahishuye ikintu yakundiye Umwari Liliane aherutse kwambika impeta ndetse n’uburyo kumuterera ivi byamugoye cyane.

Sponsored Ad

Emmalito ibi yabihishuye ubwo yari mu kiganiro na Yago Tvshow ubwo yavugaga k’urukundo rwe n’umukunzi we aherutse kwambika impeta ndetse bakaba banitegura kubana mu gihe cya vuba.

Uyu munyamakuru avuga ko umukobwa bagiye kubana bari bamaze igihe kigera mu myaka itanu bari kumwe mu munyenga w’urukundo nubwo byari ibintu bigoye cyane kubera ko bombi batahuraga bitewe nuko umukobwa atuye kumugabane w’Uburayi mu Mujyi wa Ottawa mu Gihugu cya Canada.

Emmalito avuga ko muri iyo myaka bakundanye byari gushoboka ko batandukana ariko kubera ko yahuye n’umukobwa uzi icyo ashaka bikamworohera.

Ati" Ntago byari byoroshye binatewe n’umwuga nkora ariko kubera ikizere cyari hagati yacu no kuba umukunzi wange yari azi icyo ashaka byaradufashije cyane kuko aho nageraga nkabona ko ibintu byanze we yarankomezaga kandi iteka akanyereka ko ibintu bishoboka".

Emmalito avuga ko yatangiye gukundana na Liliane muri 2016 ku italiki 16 Nyakanga ariko akaza kubona ko ariwe muntu akwiye kwitaho cyane muri 2018 hashyira muri 2019 kuko aribwo uyu mukobwa yaje mu Rwanda bakagira umwanya uhagije wo kumenyana ariko bikaza kuba akarusho ubwo umukobwa yamwerekaga abavandimwe be ndetse n’ababyeyi biba ikimenyetso kiza kuri Emmalito cyo kubona ko umuntu bari kumwe azi icyo ashaka koko.

Emmalito avuga ko gufata umwanzuro wo kumwambika impeta ari ibintu byamworoheye kuko muri we yari yaramaze guhitamo.

Ati" Urebye igihe nari narateganyije cyo kumwambikiraho impeta sicyo nabikoreye hajemo ibintu byinshi bituma ibyo twapanze bipfa gusa igihe cyarageze biraba"

Emma avuga ko kwambika impeta umukunzi we byamugoye cyane kubitegura kuko byamusabye gushaka impamvu yatuma barakaranya kugira ngo arebe ko ibyo yateguye byagenda neza kandi koko avuga ko byagenze nkuko yabyifuzaga.

Kumukunzi we Emmalito avuga ko ari umukobwa utuje ukunda gusenga cyane mu gihe yaruhutse akareba Filime kandi ibintu bye byose bihora biri k’umurongo.

Emmalito avuga ko akunda umukunzi we kuburyo kubisobanura byamugora ati" Ndamukunda, ndamwubaha kuburyo kugeza ubu sinziko hari uwambwira ko yamusimbura".

Umunyamakuru yamubajije icyamuteye kugira urukundo rwe ibanga mu gihe kingana n’imyaka itanu, Emmalito avuga ko akunda gutandukanya ubuzima bwe bwihariye n’ubwo mukazi kandi ko we yemera ko urukundo ari urw’abantu babiri.

Ati" Nkunda gukora ikintu ndimo kandi neza ntagihuje nibindi kandi nemera ko urukundo ari urwabantu babiri iyo hajemo uwa gatatu biba bibaye ibindi".

Aha byatumye umunyamakuru amubaza niba yaba yarigeze atandukana n’umuntu kubera abandi avuga ko byamubayeho kandi ko uretse no kuriwe azi abantu benshi byagiye bibaho kandi ubundi bitagakwiye mu rukundo icyizere aricyo kiba gikwiye gushyirwa imbere.

Emmelito yambitse impeta Umwali Liliane kuwa 2 Kanama 2022 mu birori byabereye muri Kenya mu gace ka Nyeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa