skol
fortebet

Umunyamakuru Horaho Axel yatangaje itariki y’ubukwe bwe

Yanditswe: Wednesday 02, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru Horaho Axel wamamaye mu kiganiro "Urukiko rw’Imikino" nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we, Masera Nicole ku wa 18 Werurwe 2021, bamaze gutangaza itariki y’ubukwe bwabo.

Sponsored Ad

Ubukwe bwa Horaho Axel na Masera Nicole buzaba tariki 11 Kamena 2022, nk’uko n’impapuro z’ubutumire zahawe abazabwitabira zibigaragaza.

Ntabwo uyu musore yigeze atangaza byinshi ku bijyanye n’ahazabera gahunda z’ubukwe bwe kimwe n’ibindi byinshi avuga ko bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Masera uherutse gusezerana imbere y’amategeko na Horaho, asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse hari n’amakuru avuga ko nyuma y’ubukwe n’uyu munyamakuru azahita asanga umufasha we.

Horaho n’umufasha we bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka ibiri n’igice bakundana, mbere y’uko basezerana imbere y’amategeko aba bombi ntabwo bari baherukanye kuko baherukanaga cyera bakiri abana, aho bakuriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Horaho Axel ni umunyamakuru w’imikino kuri Fine FM, aho akorana na Sam Karenzi, na Taifa Bruno mu kiganiro ’Urukiko rw’Ubujurire’.

Aba banakoranye kuri Radio10, aho Horaho yanyuze nyuma gato y’uko yari avuye kuri Radio Salus ikorera mu Karere ka Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa