skol
fortebet

Umunyamakuru w’imikino Clarisse n’umugabo we bagiye kwibaruka imfura yabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 19, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakurukazi w’imikino kuri B&B FM, Uwimana Clarisse n’umugabo we Kwizera Bertrand Festus bahishuye ko bitegura kwibaruka imfura akaba yabo , uwo umwana akaba ari umuhungu .

Sponsored Ad

Uwimana Clarisse umaze umwaka arushinze Kwizera Bertrand Festus, yabitangaje abakunzi be yifashishije urukuta rwe rwa Instagram maze asangiza abamukurikira amafoto yerekana ibyishimo afite by’uko agiye kwibaruka imfura ye.

Isezerano rya Uwimana na Kwizera barihamirije imbere y’Imana, inshuti n’imiryango yabo ku ya 3 Nzeri 2022.

Mbere yo gusezerana muri Kiliziya ya Sainte Famille, Uwimana Clarisse yabanje gusabwa no gukobwa na Kwizera Bertrand mu muhango wabereye mu busitani bwa Heaven Garden Rebero.

Bari bagaragiwe n’abantu batandukanye barimo n’ab’ibyamamare nka Intore Massamba wasohoye Uwimana mu nzu na Butera Knowless uri mu bamwambariye mu gihe Umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, Evelyne Umurerwa yamubereye maraine.

Kwizera yasabye, anahabwa Uwimana Clarisse nyuma y’uko aba bombi bamaze imyaka ibiri bari mu munyenga w’urukundo.

Urukundo rw’aba bombi ntirwigeze ruvugwa cyane kugeza ubwo mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2022, Kwizera yarambikaga ivi ku butaka agasaba Uwimana Clarisse ko bazabana akaramata, akamubera umugore w’amahitamo ye.

Kuva icyo gihe ni bwo bahise batangira umushinga w’ubukwe ndetse ku wa 18 Kanama 2022 bahamije iryo sezerano imbere y’amategeko.

Uwimana Clarisse ni umunyamakuru wa siporo ukunzwe mu Rwanda kandi unabimazemo igihe; yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM na B&B FM Umwezi akorera uyu munsi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa