skol
fortebet

Abakinnye firime Prophetetess bari bambaye nk’Abapadiri/Byateje impaka

Yanditswe: Thursday 01, Apr 2021

Sponsored Ad

Ni Kuri uyu wa 28 Werurwe ubwo hamurikagwa filime Prophetess, bamwe mu bayikinnyemo baserutse bambaye imyambaro isa nk’ibishura by’abapadiri yakozwe n’umunyamideli wo muri Nigeria, ivugisha menshi abiganjemo abakirisitu gatolika ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Prophetess ni filime yo muri Nigeria yayobowe na Niyi Akinmoloyan, ikinwe mu buryo bw’urwenya igaragagaza umuvugabutumwa w’umugore utangaza ibihuha by’uko umukino uri buze kurangira ntibyagenda uko yabivuze, abaturage bakamusarana agatabarwa n’umuvandimwe we.

Mu birori byo kuyerakana bwa mbere, bimwe mu byamamare byayigaragayemo byaserukanye imyambaro y’umunyamideli Toyin Lawani ufite inzu y’imideli ya Tiannah Empire.

Iyi myambaro ikoze mu buryo bumeze nk’ibishura by’abapadiri ariko ifite pasura ku buryo igaragaza bimwe mu bice by’umubiri, bamwe mu bakirisitu gatolika bavuze ko yakoze ishyano ndetse asuzugura kiliziya.

Ubwo hasohokaga amafoto y’iyi myambaro, amagambo yabaye menshi ku mbuga nkorambaga, cyane kuri Instagram aho abakoresha uru rubuga bagaragaje uyu munyamideli nk’uwavogereye ndetse atesha agaciro Kiliziya Gatolika.

Uwitwa Twater yagize ati “Uyu ni umunsi wa mashami ayo mafoto yawe nta kintu gitagatifu yerekana gisingiza izina ry’Imana, ese icyo kimenyetso cy’umusaraba kiri hagati y’amaguru yawe gisobanuye iki?”

Abandi babifashe nko gufata kiliziya gatolika nk’idini riciriritse cyane abandi bavuga ko ari ukuvogera itorero ryabo bifashishije urwenya kandi bitari bikwiriye.

Ricaregie we yagize ati “Ibi ni icyubahiro gito ku bakirisitu bose, ndakubwiza ukuri ko ari Islam ibi utabyikora gutya gusa.”

Zinojumedia ati “Kubera iki ushyira urwenya ku Mana yacu na Yesu Kristo, umujinya w’Imana urakora nushake witonde.”

Nyuma yo gutukwa ibitutsi bitandukanye, abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram Tiannah, yavuze ko ibyo abaturage bo muri Nigeria bari kuvuga nta gaciro bifite ahubwo ko ari abantu banze kwibohora.

Yagize ati “Ni ukuri kose Abaturage bo muri Nigeria banze kwibohora, imideli ni ubuhanzi nta muntu uba ugambiriye kugira uwo asuzugura ariko muri ku mbuga nkoranyambaga zanjye muri kuvuza induru nk’aho hari uwo mu muryango wanyu nishe.”

Yakomeje avuga ko abategereje ko asaba imbabazi bakwiye gusubiza amerwe mu isaho, kuko nta nka yaciye amabere kandi ko bitangaje kubona bamuteye amabuye nyamara hari abanyamahanga bakoze nk’ibi bashyigikiye.

Ati “Igitangaje iyaba ari Rihanna cyangwa Béyonce wayikoze mwari kuba muri kumushima ariko kuba ari uwo muzi ntimwamushyigikira, ntabwo nshobora kugira uwo nsaba imbabazi kuko ntacyo nakoze kidasanzwe.”


Nubwo hari abamututse ariko hari n’abandi bacye bagaragaje ko bishimiye igitekerezo kidasanzwe yagize cyo gukora imyambaro idasanzwe bigaragaza ko amaze gutera imbere mu guhanga imideli.

Refe:I won’t apologise over nun outfit - Toyin Lawani | The nation Nigeria. (2021). Retrieved 1 April 2021, from https://thenationonlineng.net/i-wont-apologise-over-nun-outfit-toyin-lawani/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa