skol
fortebet

Umunyarwanda Gaël Faye ari muri 50 bamamaye muri Afurika muri 2016

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2016

Sponsored Ad

Gaël Faye ni Umuraperi w’Umunyarwanda ufite inkomoko mu Bufaransa ,yashyizwe ku rutonde rw’abantu 50 bakoze ibikorwa byatumye baba ibirangirire kuri uyu mugabane wa Afurika muri uyu mwaka wa 2016.
Ikinyamakuru Jeune Afrique ducyesha iyi nkuru gisanzwe gikora izi ntonde muri buri mwaka kigaragaza abantu mungeri zitandukanye baba baraciye uduhigo ndetse n’ibikorwa runaka bakoze byatumye bamenyekana muri icyo gihe.
Uru rutonde rukorwa hagendewe ku bikorwa by’abo bantu muri uwo mwaka. (...)

Sponsored Ad

Gaël Faye ni Umuraperi w’Umunyarwanda ufite inkomoko mu Bufaransa ,yashyizwe ku rutonde rw’abantu 50 bakoze ibikorwa byatumye baba ibirangirire kuri uyu mugabane wa Afurika muri uyu mwaka wa 2016.

Ikinyamakuru Jeune Afrique ducyesha iyi nkuru gisanzwe gikora izi ntonde muri buri mwaka kigaragaza abantu mungeri zitandukanye baba baraciye uduhigo ndetse n’ibikorwa runaka bakoze byatumye bamenyekana muri icyo gihe.

Igitabo cya Gaël Faye kiri gucuruzwa cyane mu Bufaransa ari naho cyacapiwe

Uru rutonde rukorwa hagendewe ku bikorwa by’abo bantu muri uwo mwaka. Rushyirwaho abakuru b’ibihugu, abaharanira uburenganzira bwa muntu, abatavuga rumwe na Leta z’ibihugu, abakinnyi b’umupira w’amaguru cyangwa abakina filime, abahanzi n’abandi.

Kuri uyu wa kane tariki 22 Ukuboza 2016 nibwo iki kinyamakuru cyashyize hanze uru rutonde runagaragaraho umunyarwanda w’umunyamuziki ariko wibera mu gihugu cy’u Bufaransa wakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri uyu mwaka.

Tariki 17 Ugushyingo uyu mwaka, nibwo Gaël Faye yahawe igihembo mu Bufaransa cyizwi nka ‘Prix Goncourt des lycéens’ gitangwa na Fédération nationale d’achats ifatanyije na Minisiteri y’Uburezi muri iki gihugu.

Ni igihembo yahawe nyuma y’uko ashyize hanze igitabo cye cya mbere yise ‘‘Petit Pays’. Iki gitabo cye cyanahawe ikindi gihembo mu Bufaransa cyitwa Prix du Premier Roman.

Mu ntangiriro z’ukwezi k’ Ugushyingo 2016 nibwo yashyikirijwe icyo gihembo. Uretse icyo gihembo yanahawe ama euro 3000 ( 2.535.000 FRW).

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, Mohammed VI, umwami wa Maroc uheruka no kuza mu Rwanda, abakinnyi b’umupira w’amaguru Pierre Aubameyang, Riyad Mahrez wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri Afurika ndetse aba uwa 7 mubahataniraga umupira wa zahabu(Ballon D’or) , DJ Culoe de Song ukomoka muri Afurika y’Epfo. Aba bose biyongera ku rutonde rwashyizwe hanze na Jeune Afrique.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa