skol
fortebet

Umunyarwandakazi ugiye kurongorwa n’icyamamare AY yakorewe ibirori bya Bridal Shower -AMAFOTO

Yanditswe: Monday 08, Jan 2018

Sponsored Ad

Remy umunyarwandakazi ugiye kurushinga n’umuraperi w’icyamamare muri Tanzaniya AY yakorewe ibirori bya Bridal Shower n’inshuti ze mu rwego rwo kumusezeraho zinamwifuriza kuzagira urugo ruhire.
Remy umaze imyaka isaga umunani akundana na AY nk’uko uyu muhanzi yabitangaje mu minsi yashize, yakorewe n’abakobwa b’ishuti ze ibi birori mu gihe habura igihe gito ngo uyu munyarwandakazi agakora ubukwe. Ibirori bya Bridal Shower byakozwe mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’iminsi mike AY avuye mu (...)

Sponsored Ad

Remy umunyarwandakazi ugiye kurushinga n’umuraperi w’icyamamare muri Tanzaniya AY yakorewe ibirori bya Bridal Shower n’inshuti ze mu rwego rwo kumusezeraho zinamwifuriza kuzagira urugo ruhire.

Remy umaze imyaka isaga umunani akundana na AY nk’uko uyu muhanzi yabitangaje mu minsi yashize, yakorewe n’abakobwa b’ishuti ze ibi birori mu gihe habura igihe gito ngo uyu munyarwandakazi agakora ubukwe. Ibirori bya Bridal Shower byakozwe mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’iminsi mike AY avuye mu Rwanda gusura uyu mukobwa ndetse yanagiye no mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko aherutse gukora ku itariki ya 27 Ukuboza 2017.

Icyo gihe AY yagiye kuri Instagram ye yandikaho amagambo yuje imitoma ashimangira urwo akunda uyu munyarwandakazi.
Yagize ati “Isabukuru nziza Fiancé wanjye, nshuti yanjye magara, byose kuri njyewe…Reka twizihize uyu munsi udasanzwe turi kumwe, turusheho gushyira Imana imbere nayo izarushaho kuduha imigisha buri munsi. Ndagukunda byimazeyo.”
Ubukwe bwa AY na Remy bivugwa ko buzataha muri Gashyantare 2018 ..

Remy umunyarwandakazi ugiye kurongorwa na AY

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa